Akora imigati n’ifu mu bihaza

Sangiza iyi nkuru

Mukagahima Marie Ange wo mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo afite umushinga aho afata ibihaza akabikoramo imigati n’ifu avuga ko ifasha umutima gutera neza ndetse ikongera intanga ngabo .
Aganira n’Ikinyamakuru Bwiza.com kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Werurwe,2017,ubwo yari mu muhango wateguwe na DOT Rwanda wo guhemba abafite imishinga myiza kandi ihindura ubuzima bw’abaturage ,Mukagahima yavuze ko yagize iki gitekerezo nyuma yo kubona ko hari abanyarwanda bahura n’ikibazo cy’indwara ahanini ziterwa n’ibyo barya.
Ati’’ Ahanini usanga abantu bakunze kurya ibintu yewe binahenze ariko ntibarebe ingaruka bibagiraho aho usanga bamwe bagira ikibazo cy’umubyibuho ukabije naho abandi bagahura na Diabete’’
Akomeza avuga ko usanga benshi birerangagiza akamaro k’igihaza aho bavuga ko ari indyo y’abagore bityo ko ashaka kucyongerera agaciro ati’’ Uretse kuba bavuga ko igihaza ari indyo y’abagore, iyi fu ikorwamo igira akamaro kuko ifasha umutima gukora neza ndetse ikanongera ikorwa ry’intanga ngabo”
Mukagahima akomeza avuga ko igihaza nta musemburo utera umubyibuho (Fat cholesterol Acid)kigira ndetse ko afite gahunda yo gutangira gukora n’amavuta ava mu nzuzi z’ibihaza ndetse ko yari amaranye igihe kirerikire uyu mushinga mu mutwe ariko ngo yaje gutangira kuwushyira mu bikorwa nyuma y’amahugurwa yahawe na DOT-Rwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mukagahima w’imyaka 24 y’amavuko, akaba ari mu mwaka wa Kane muri Kaminuza y’u Rwanda ,yahembwe na DOT Rwanda ihihembyo cy’umukobwa ufite umushinga ufite udushya.

Mukagahima avuga ko agifite imbogamizi zishingiye ku mikoro akiri make
Mukagahima avuga ko agifite imbogamizi zishingiye ku mikoro akiri make

Yungamo ko iyi migati akora nta sukari irimo uretse amata n’amagi gusa n’ifarini avangamo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *