Akunda abatinganyi niyo mpamvu namuretse- Uwahoze akundana na Wema Sepetu

Sangiza iyi nkuru

Umugabo wahoze  akundana na Wema Sepetu atangaza ko yamaze gutandukana n’umukinnyi wa filimi, Wema Sepetu bitewe no kuba uyu mukobwa yikundira abagabo baryamana bahuje igitsina cyane.

Iby’aya makuru byatangiye nyuma y’aho  hakwirakwijwe ibihuha ko uyu mugabo uzwi nka PCK yirukanwe mu nzu na nyina wa Wema Sepetu kuko ngo yari mu muryango mu buryo butazwi.

Uyu mugabo atangaza ko ibi bihuha byakwirakwiye mu Kwakira 2018 ari ibinyoma ko ahubwo we yahisemo gutandukana n’uyu mukobwa bitewe n’uko uyu mukobwa yikundira abatinganyi ndetse akaba yigira nk’umwana mu myitwarire ye.

Yagize ati “ Twarakundanye cyane, twaratemberanye  igihe kirekire. Ariko naje kubona ko agifite ubwana bwinshi muri we  nkumva n’ejo nabona ari kumwe n’itsinda ry’abatinganyi.”

Uyu mugabo atangaje ibi nyuma y’aho Wema Sepetu ashyiriye ku mugaragaro umukunzi we mushya witwa Chrintony.

Agira icyo avuga ku mashusho y’urukozasoni yagiye ku karubanda, PCK yavuze ko Wema Sepetu ari we ubwe wafashe akanashyira hanze amashusho yabo bombi bari mu gitanda.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Aya ni amashusho yangize ingaruka kuri Sepetu kuko Leta yahise ihagarika ibihangano bye mu gihugu cyose.

Wema Sepetu ntiyahairiwe mu rukundo. Azwiho gukundana n’abasore benshi barimo Diamond Platnumz, Idriss Sultan n’abandi.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *