Ikipe ya Al Hilal yo muri Arabie Saoudite iri guha PSG miliyoni 300 z’ama-Euro, kugira ngo iyigurishe Umufaransa Kylian Mbappé.
Kugeza ubu Mbappé ntari mu bakinnyi PSG igomba kujyana mu mikino itegura umwaka utaha w’imikino izakinira mu Buyapani, nyuma y’uko uyu rutahizamu yanze kongera amasezerano.
Ni Mbappé usigaje umwaka umwe w’amasezerano muri iriya kipe y’i Paris yifuza gusohokamo mu mpeshyi y’umwaka utaha.
PSG mu rwego rwo kwirinda ko uyu rutahizamu yayisohokamo ku buntu, yamaze kumushyira ku isoko ndetse hari amakipe arenga atanu akomeje kumwifuza.
Ikinyamakuru l’Equipe cyanditse ko ku isonga ry’aya makipe hari Al Hilal yamaze kumenyesha PSG ko yiteguye kwishyura miliyoni 300 z’ama-Euro kugira ngo iyigurishe Mbappé.
Ni amafaranga iki gitangazamakuru kivuga ko PSG yiteguye kwakira, gusa kugira ngo deal icemo bikaba ari ngombwa ko Al Hilal igomba kubanza kumvisha uriya mukinnyi ko agomba kuyijyamo.
Andi makuru atangazwa n’abanyamakuru barimo Matteo Moretto avuga ko hejuru y’uriya murengera w’amafaranga Al Hilal yifuza kugura Mbappé, initeguye kumuha umushahara wa miliyoni 700 z’ama-Euro akayikinira umwaka umwe.
Ni ubusabe bivugwa ko Mbappé ashobora kwemera, hanyuma mu mwaka utaha akazava muri Al Hilal yerekeza muri Real Madrid bivugwa ko amaze igihe afite inzozi zo kuzakinira.
Usibye Al Hilal l’Equipe ivuga ko na FC Barcelona yifuza uriya Mufaransa w’imyaka 23 y’amavuko.
Iki gitangazamakuru cyanditse ko iyi kipe y’i Catalunya yiteguye guha PSG amafaranga, gusa ikongeraho na bamwe mu bakinnyi bayo bijyanye no kuba nta mikoro ahagije ifite yo kugura uriya mukinnyi.
Byitezwe kandi ko Barà§a na PSG ziri buze kuganira kuri dosiye ya Mbappé kuri uyu wa Mbere.
Andi makipe yifuza Mbappé nk’uko l’Equipe yabitangaje arimo Manchester United, Chelsea na Tottenham Hotspur yo mu Bwongereza, cyo kimwe na Inter Milan yo mu Butaliyani.


