Al-Shabab iravugwaho kwica abantu batandatu muri Kenya

Sangiza iyi nkuru

Abakekwaho kuba abarwanyi ba Al-Shabaab mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki ya 3 Mutarama bishe abantu batandatu mu gace ka Widho mu Karere ka Lamu mu gihugu cya Kenya.

Bane mu bishwe batwitswe, abandi babiri bakorerwa iyicarubozo mbere yo kuraswa.

Urubuga rwa Standardmedia dukesha iyi nkuru ruvuga ko ibi byabaye nyuma gato ya saa sita z’ijoro.

Biravugwa ko abakekwaho kuba abarwanyi bafashe umuntu umwe bamutegeka kubajyana ku bandi batanu.

Kuri uyu wa Mbere mu gitondo, abapolisi bageze aho byabereye, kandi haracyakomeje ibikorwa byo gukurikirana abicanyi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *