Rutahizamu Alexandre Lacazette ashobora kutagaragara mu mukino wa Pre-season ikipe ye ya Olympique Lyonnais ifite ejo ku cyumweru, nyuma yo kudwingwa n’amavubi 10.
Uyu Mufaransa wahoze akinira Arsenal yo mu Bwongereza na bagenzi be bari mu gihugu cy’u Buholandi, aho bagiye gutegurira umwaka utaha w’imikino.
Kuri iki cyumweru Lyon igomba gukina na Feyenoord mu mukino ugomba kubera mu mujyi wa Rotterdam.
Ikinyamakuru l’Equipe cyatangaje ko Lacazette ashobora kudakina uyu mukino nyuma kudwingwa n’Amavubi ubwo yari muri rimwe mu mashyamba yo mu Buholandi.
Rutahizamu Moussa DĂ©mbĂ©le na we bivugwa ko yari yariwe n’amavubi, gusa ku munsi w’ejo we yagarutse mu myitozo.
Lyon kandi ishobora gukina uriya mukino idafite rutahizamu Corentin Torisso ufite ikibazo cy’imvune.

4 Responses
Alexandre Lacazette yakorewe ibya mfura mbi n’amavubi
Hhhhhhh ! Naringize ngo ni amavubu y’u Rwanda !!!