Ali wacitse amaboko yombi, anezezwa n’umwana Imana yamuhaye wo kumuhoza amarira

Sangiza iyi nkuru

Ali Abbas, umugabo w’imyaka 27 y’amavuko warokotse igitero cyagabwe n’indege za Amerika i Baghdad mu mwaka wa 2003, agacika amaboko, ubu anejejwe n’uko Imana yamuhaye umwana wo kumuhoza amarira.
Ali yacikiye amaboko i Baghdad, muri Irak, mu bitero byagabwe na Amerika, abantu 16 bo mu muryango we bose bahasize ubuzima, asigara ari imfubyi na we acika amaboko yombi.
Ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 15 ishize arokotse, yatangaje ko anezezwa n’umwana Imana yamuhaye ngo amuhoze amarira, mu buzima bwa gipfubyi amazemo iyo myaka yose.
Aganira na Mirror, yagize ati “Mu buzima bw’umwijima nabayemo, ntabwo nigeze ntekereza ko umunsi umwe nzaba umugabo (papa), Ubu Yusuf [izina ry’umwana we] niwe buzima bwanjye bw’ejo hazaza, niwe muryango wanjye, amaboko ye niyo yanjye, kuva ubu nzahora nishimira kumureba, ibyo ntabashije gukora azabikora”.
Ali Abbas  utagira amaboko, yashyingiranwe Zainab, imfura yabo Yusuf yavutse ku wa 23 Mutarama 2018.

l3
Ali Abbas yishimira ikibondo cye

l2
Mu mwaka wa 2003, ubwo Ali Abbas wari usigaye ari imfubyi yavurwaga

l1
Ali Abbas akora uko ashoboye akita ku mwana we n’umugore

zai
Zainab washakanye na Ali, ateruye imfura yabo

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *