Icyamamare mu muziki wa Tanzania, Alikiba kuri uyu wa 19 Mutarama 2021 yavuze ko afitanye isano ya hafi n’umusaza Abdul Juma byari bimaze igihe kirekire bizwi ko ari se wa Diamond Platinumz.
Ni nyuma y’aho Abdul agaragaye muri videwo yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, yumva indirimbo nshya ya Alikiba yitwa ‘Infidèle’, akongeraho ubutumwa yageneye uyu muhanzi, amusaba kudacika intege.
Abdul yashimagije Alikiba utajya yumvikana na Diamond ati: “Alikiba muhungu wanjye, nshuti yanjye, indirimbo yawe yankoze ku mutima. Komeza ukore umuziki mwiza, funga urukweto (boot) ntiwite ku magambo y’abantu, ntiwite ku y’Abaswahili, Imana iguhe umugisha!
Alikiba ubwo yabazwaga n’umunyamakuru Sam Misago niba azi uyu musaza, yasubije ati: “Uyu muzehe aranzi mu mikurire yanjye yose nk’umwana we.” Yasobanuye ko uyu musaza bari baturanye mu gace ka Kariakoo gaherereye mu mujyi wa Dar es Salaam Tanzania igihe kirekire.”
Uyu muhanzi abajijwe uko yakiriye kumva uyu musaza aririmba indirimbo ye, yasubije ko atazi neza niba ari we yatekerejeho, gusa avuga ko yaba yanakunze indirimbo bitewe n’ubutumwa buyirimo kuko bisanzwe mu muziki.
Abdul Juma agaragaye ashyigikiye Alikiba nyuma y’aho nyina wa Diamond, Sanura Sandra uzwi nka Mama Dangote atangarije ko atari we babyaranye uyu muhanzi, ahubwo se ari undi witwa Salim Idi Ny’ange.


