Aline asobanura uburyo igitsina ari ifunguro

Sangiza iyi nkuru

Nitwa Aline, umujyanama w’imiryango ishaka kubaka urugo mu buryo bw’imibanire rugakomera, rugahinduka icyitegererezo mu zindi. Birashoboka ko iri banga ryafasha abubatse, bagahorana ibyishimo mu ngo zabo.

N’ubwo abenshi badashobora kwerura ngo babivuge mu ruhame, gahunda yo mu buriri ikunze guteranya abagore n’abagabo, ubwumvikane bukaba buke, hafi gutandukana bitwaje izindi mpamvu zidasobanutse.

Hari ibyo umugore agomba gukora kugira ngo uyu mubano ukomere:

Icyo ukwiriye kumenya ni uko ifunguro ry’umugabo atari ibyo kurya (ibiryo) gusa, kandi imibonano hagati y’umugabo n’umugore ntiba igamije kubyara abana gusa. Wowe mugore ugomba kugira umwihariko, ukagira uburyo bwawe bwo kumutereta (ukamukurura). Ntugategereze ko umugabo wawe akubwira ko ashaka ko mukora imibonano, ndetse umenye ko nta ngengabihe yabyo ibaho.

Ihere umugabo wawe icyo ashaka, nunanirwa gukora ibyo, imbere ye ntabwo uzaba ukiri umugore. Muri gahunda ugira, umugabo wawe agomba kuzamo keretse warwaye. Igihe uzaba umuhagije muri iyo gahunda, azaba atuje rwose amereze ku mutima.

Mu gikorwa nyirizina, wowe n’umugabo wawe mugomba gufatanya. Ntugategereze ngo byose abyifashe ahubwo ukore uko ushoboye, haba mu marangamutima ndetse n’imbaraga, byose ubikoreshe mufatanye. Azakwishimira kandi na we umwishimire bityo mugwize urugwiro.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Aline asobanura uburyo igitsina ari ifunguro
    Komera komera Aline we! Izi nama zawe ni ingirakamaro kuko abagore benshi ndetse hafi yabose ubu bataye inshingano ikomeye cyane mu ngo zabo kuko bimenyerewe mu Rwanda ko umugabo ariwe uharirwa icyo gikorwa cyose uko cyakabaye ariko nko muri Tanzaniya no muri Kenya mu miryango myinshi hari byo umugore ategetswe n’umuco wabo mumyubakire y’urugo ku buryo n’iyo waba mubi ute ahandavuga umugabo mubi mu mico ntaho wahera uca inyuma cyangwa ngo ubwire nabi umugore mwashakanye wo muri bene iyo miryango.N’aho ino iwacu usanga yaba umugore cyangwa umugabo abenshi abonamo mugenziwe Cash kuruta urukundo, ibaze nawe uvuye mu kazi cyangwa izindi gahunda zitandukanye umugore ntagusuhuze, ntanakwakire ibyo umuzaniye ngo abijyane munzu, ntakubaze amakuru y’urugendo ngo aguhe pole niba rutaguhiriye ndetse ngo anakurebe mu maso nibiba ngombwa amwenyure ahubwo akakwakiriza ikibazo kigira kiti”Uzanye angahe ? wenda nta n’ayo waronse ! agatangira kukwibutsa ibyahise kenshi bibabaje akazamura incyuro n’amagambomabi y’urucantege nonese ALINE we! uwo mugabo cyangwa umwo mugore wakiriwe utyo n’uwo bashakanye urukundo n’ubushake byo gutera akabariro bizavahe? Mpariye abandi nzabambarirwa !

  2. Aline asobanura uburyo igitsina ari ifunguro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *