Umunyamakurukazi Aline Cateux yatangaje ko atazongera kwandikira ikinyamakuru Le Soir cyo mu Bubiligi, nyuma yo kugishinja kwifatanya n’ibindi bitangazamakuru mu gusiga icyasha u Rwanda.
Le Soir ni kimwe mu binyamakuru bimaze iminsi bisohora inkuru ziswe ‘Rwanda Classfied’ zinenga ndetse zikanaharabika ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ni inkuru zakozwe n’abanyamakuru babarirwa muri 50 bibumbiye mu itsinda bise ‘Forbidden Stories’, bakaba bazisohora nyuma y’icyo bita icukumbura bakoze.
Aline Cateux abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yatangaje ko yahisemo kutongera gukorera Le Soir, bijyanye no kuba iki kinyamakuru na bigenzi byacyo byasohoye inkuru za ‘Rwanda Classfied’ byarahawe amakuru n’abantu basanzwe batifuriza ibyiza ubutegetsi bw’u Rwanda.
Yagize ati: “Sinkiri umunyamakuru wa Le Soir muri Balkans (igice cy’amajyepfo ashyira uburasirazuba bw’u Burayi). Kuba iki kinyamakuru giheruka kugira uruhare mu ryiswe iperereza rya ‘Rwanda Classified’ gifatanyije n’abarimo Le Monde na Radio France ndetse no kuba barahawe amakuru n’abahakanyi…ntibinyemerera gukomeza imikoranire twari dufitanye”.
Cateux yunzemo ko ari ku nshuro ya kabiri ahagarika gukorera kiriya gitangazamakuru kubera kutubahiriza amahame ngengamyitwarire y’umwuga w’itangazamakuru, ashimangira ko atifuza kuzongera guhagarika imikoranire ubugira gatatu.


