shyaka.jpg

All Star Game: Rwampungu wakoze impanuka bikamuviramo ubumuga yahawe Frw miliyoni 3

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’umukino wa BK All Star Game wahuje Team Shyaka na Team Ndizeye y’abakinnyi b’ibyamamare mu mukino wa Basketball mu Rwanda, Meschak Rwampungu wakoze impanuka bikamuviramo ubumuga yahawe ubufasha bw’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshatu.

Uyu mukino wabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2021, warangiye Team Shyaka itsinze Team Ndizeye amanota 77-73, wabanjirije igitaramo cyarimo abahanzi barimo Rema, umwe mu bakizamuka bakunzwe mu muziki wo muri Nigeria.

Ubwo wari umaze kurangira, Team Shyaka yahaye Rwampungu (ugaragara ku kagare) miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda yatsindiye, ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda naryo rimuha miliyoni ebyiri.
shyaka.jpg
frw.jpg

Ikipe ya KBC, ubwo yajyaga gukinira mu karere ka Huye mu 2015, ikora impanuka, abagera kuri 13 barapfa. Rwampungu wayikiniraga we yararokotse, ariko ahakura ubumuga. Ubu akina Basketball ya Wheelchair ikinwa n’abicaye ku tugare.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *