Alpha Conde wahoze ari Perezida wa Guinea yaba yasohotse mu gihugu

Sangiza iyi nkuru

Alpha Conde wahoze ari Perezida wa Guinea yasohotse mu gihugu kuri uyu wa Mbere, nk’uko byemejwe n’abayobozi babiri muri Guverinoma y’iki gihugu.

Urubuga rwa Guineenews rwatangaje ko Alpha Conde uherutse guhirkwa ku butegetsi yafashe indege imujyana muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu.

Ku rundi ruhande ariko, Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, bivuga ko ku makuru ryashakishije bitabashije kumenya aho yerekeje kandi nta tangazo rya leta ryashyizwe ahagaragara ku kuva kwe mu gihugu.

Gusa, umwe mu bayobozi bakuru muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko Alpha Conde yamaze kuva muri Guinea.

Ibi kandi byemejwe n’umwe mu bayobozi b’ikibuga cy’indege cya Conakry, wavuze ko Alpha Conde yasohotse mu gihugu mu ndege itari iy’ubucuruzi.

Ibi bije nyuma y’aho umuryango wa CEDEAO wari wasabye abahiritse ubutegetsi kurekura Alpha Conde w’imyaka 83 nyuma yo kumuhirika mu mwaka ushize, mu gihe ubutabera bwari bwafunguye dosiye ku byaha byakozwe ku butegetsi bwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *