Alpha Rwirangira ntazongera kuririmba indirimbo zitari izaririmbiwe Imana

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Alpha Rwirangira wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye mu muziki nyarwanda, atangaza ko atazongera kuririmba indirimbo zitari izo kuramya no guhimbaza Imana ‘gospel’.

Yavuze ko bijyanye n’amahitamo ye, yahisemo gukorera Imana mu buryo bwo kuyiririmbira bityo yemeza ko atazongera kuririmba indirimbo z’urukundo cyangwa ubundi butumwa buhabanye na Gospel.

Alpha Rwirangira yamenyekanye cyane ubwo yatwaraga irushanwa rya Tusker Project Fame. Nyuma yaho yaje gukora indirimbo zirimo ‘Birakaze, Ya Mungu, Merci, Yes, n’izindi nyinshi zacengeye mu mitima y’Abanyarwanda.

Kuri uyu wa Gatanu taliki 23 Kanama ubwo yaganiraga na RBA, yavuze ko yakoraga umuziki usanzwe abantu bakawukunda, ariko amahitamo ye ntabwo ngo amwemerera kubikomeza.

Ati “Mbere nakoraga umuziki mwiza ugera kuri benshi ariko ubu nahisemo gukorera Imana, kuvuga ineza y’Imana kuko niyo impa ubugingo. Ubu ndimo kuvuga Kristu. Abantu bitege indirimbo nziza cyane Imana yanshyize ku mutima.”

Icyakora ngo indirimbo z’urukundo ngo ashobora kuzandika akaziririmbira umugore we gusa kandi nabwo mu cyumba bari bonyine.

Guhitamo kuririmba ‘Gospel’ yumva aribyo Imana ngo yamuhamagariye kuyiririmbira kandi akumva bimuhesha amahoro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *