Ubufaransa: Batanu bakekwaho kugaba igitero ku rusengero bafashwe
Ku wa Gatandatu nimugoroba, ukekwaho kuba mu gitero cyagabwe ku rusengero rw’I Grande –Motte, yatawe muri yombi i Nimes n’abapolisi KABUHRIWE nyuma y’iraswa ryamuviriyemo gukomereka. Ni umusore w’imyaka 33 y’amavuko,ukomoka muri Alijeriya. Minisitiri w’intebe Gabriel Attal yavuze ko “ abapolisi bagera kuri 200 bari gushakisha uruhindu ukekwaho kuba inyuma y’igabwa ry’iki gitero.” Akomeza avuga ko […]
Bangladesh : Imyuzure yakuye abantu miliyoni enye n’igice mu byabo
Kuwa Gatanu ushize mu gihugu cya Bangladesh, haguye imvura nyinshi yateje imyuzure yaguyemo abantu 13 abandi barenga miliyoni 4,5 barahungabana nk’uko byatangajwe mu itangazo minisiteri ishinzwe ubutabazi n’ibiza yashyize ahagaragara . Abantu hafi 190.000 bahungiye mu byumba by’agateganyo byahariwe ubutabazi, nk’uko minisiteri ishinzwe ubutabazi n’ibiza yabitangaje. Bangladesh, ni igihugu gituwe n’abaturage miliyoni 170, kinyurwamo n’imigezi […]
Nigeria: Polisi yagaruje abanyeshuri 20 inyeshyamba zari zarashimuse
Polisi ya Nigeria, yavuze ko abanyeshuri 20 bari barashimuswe berekeza mu ihuriro ryabo bararekuwe nyuma yicyumweru kimwe bashimuswe. Ku ya 15 Kanama, abantu bitwaje imbunda bafashe aba banyeshuri ubwo bari bagiye mu nama yabereye muri Leta ya Benue, rwagati. Ubwo bari mu muhanda muri convoy ya bisi ebyiri hafi y’umujyi wa Otukpo, nko mu birometero […]
M23 yigaruriye agace ka Kikuvo nyuma yo guterwa na kajugujugu

Nyuma y’amasaha make y’imirwano, inyeshyamba za M23 zigaruriye agace ka Kikuvo, umudugudu wo muri Teritwari ya Lubero nyuma yo kugabwaho igitero na kajugujugu. Aka gace ka Kikuvo n’ubundi mu minsi ishize byari byatangajwe ko kigaruriwe na M23 ariko ntihatangajwe igihe yakaviriyemo. Ahagana saa 8h20, kajugujugu ifite ibara rya gisirikare yagabye igitero ku nyeshyamba za M23 […]
Bobi Wine atewe impungenge no kuba Perezida Museveni yariyegereje Eddy Kenzo
Bobi Wine yavuze ko ashimira umubano wateye imbere cyane hagati ya guverinoma n’Abahanzi bo muri Uganda ashingiye kuri Eddy Kenzo uherutse kugirwa umujyanama wa perezida Museveni mu by’ubugeni n’ubuhanzi, ariko nanone agaragaza ingaruka bishobora guteza. Ati: “ Ibyo byeretse abayobozi ko uruhare rw’abacuranzi atari kuririmba no kubyina gusa, ahubwo ko nabo bafite ubumenyi buri hejuru.” […]
Brazzaville: Hari abari gusaba ko Ambasaderi Mutsindashyaka yirukanwa
Bamwe mu bagize sosiyete sivile ya Congo-Brazzaville barasaba ko Ambasaderi w’u Rwanda yirukanwa, nyuma y’ibintu yatangaje, bavuga ko ari igitutsi ku baturage ba Repubulika ya Congo, ku kibazo kimaze iminsi kitavugwaho rumwe cy’ubutaka Congo yahaye u Rwanda bwo guhingaho . Imiryango itegamiye kuri leta ntabwo izi niba guverinoma ya Congo yaratanze ku buntu cyangwa yaragurishije […]
Alpha Rwirangira ntazongera kuririmba indirimbo zitari izaririmbiwe Imana
Umuhanzi Alpha Rwirangira wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye mu muziki nyarwanda, atangaza ko atazongera kuririmba indirimbo zitari izo kuramya no guhimbaza Imana ‘gospel’. Yavuze ko bijyanye n’amahitamo ye, yahisemo gukorera Imana mu buryo bwo kuyiririmbira bityo yemeza ko atazongera kuririmba indirimbo z’urukundo cyangwa ubundi butumwa buhabanye na Gospel. Alpha Rwirangira yamenyekanye cyane ubwo yatwaraga irushanwa rya […]
Umuriro mu Burasirazuba bwo Hagati: Indege 100 za Israel mu kirere ku bitwaro 1000 bya Hezbollah
Igisirikare cya Israel cyavuze ko indege zacyo z’intambara zagabye igitero ku bihumbi by’imbunda za rutura zirasa roketi za Hezbollah muri Libani zari ziteguye kurasa mu majyaruguru ya Israel no hagati. Mu itangazo ryacyo, Igisirikare cya Israel (IDF) cyagize kiti: “Indege z’intambara zigera ku 100 za IAF (Igisirikare cyo mu Kirere cya Israel)… zarashe kandi zisenya […]
Riderman na Bulldog bagaragaje umwihariko mu gitaramo kimurika album yabo ‘Icyumba cy’amategeko’

Bulldog na Riderman bakoze umwihariko wo guhuza abaraperi bo mukiragano cyo hambere n’icyubu mu gitaramo cyabo cyo kumurika album yabo yaraye imurikiwe muri Camp Kigali. Abafana babaye benshi mu birori byo kumurika Album y’abaraperi ‘Bulldog na Riderman bise ‘Icyumba cy’Amategeko, aho abakunda injyana ya Hip Hop bongeye kubona Rap y’umwimerere baherukaga mu myaka ishize. Ni […]
U Bufaransa bwataye muri yombi nyiri urubuga rwa Telegram
Kuri uyu wa Gatandatu, ibitangazamakuru byo mu Bufaransa byatangaje ko uwashinze Telegram akaba n’umuyobozi mukuru, Pavel Durov, yafungiwe ku kibuga cy’indege cya Paris azira kwemera ko iyi application yifashishwa mu kohererezanya ubutumwa ikoreshwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi . Ibitangazamakuru bya TF1, LCI na BFMTV byatangaje ko u Bufaransa bwatanze icyemezo cyo guta muri yombi […]
U Rwanda rurateganya gukuba 2 ibyo rwohereza hanze mu myaka 5 iri imbere
Gahunda ya 2 y’ Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2, 2024-2029) izita ku nkingi eshanu z’ingenzi harimo guhanga imirimo myiza kandi itanga umusaruro, kugabanya igwingira n’imirire mibi, kongera ibyoherezwa mu mahanga, kuzamura ireme ry’uburezi no kuzamura imitangire ya serivisi nziza. Ni ibyatangajwe mu Nama y’Abaminisitiri ya mbere yateranye muri manda nshya y’imyaka itanu yabaye ku wa […]
Uganda: Hagaragaye abandi bantu 2 barwaye ubushita bw’inkende
Minisiteri y’ubuzima muri Uganda yemeje ko hagaragaye abandi bantu babiri banduye virusi y’Ubushita bw’Inkende (Mpox), bigatuma umubare w’abanduye muri iki gihugu cya Afurika y’iburasirazuba ugera kuri bane. Umuyobozi mukuru ushinzwe serivisi z’ubuzima muri minisiteri y’ubuzima, Henry Mwebesa, yatangarije Reuters, ko aba barwayi bashya banduye virus yo mu bwoko bwa clade 1b avuga ko iteje impungenge […]
Kamonyi: Abantu 40 barozwe barimo kwitabwaho n’abaganga
Mu Karere ka Kamonyi haravugwa inkuru y’abantu bikekwa ko bahumanyijwe biturutse mu birori bari bitabiriye by’ababyeyi bari basuye abana babo bari bashyingiwe. The Chronicles ivuga ko ari abantu 40 bariye bakananywa ibikekwa ko birimo amarozi, bamaze kugezwa kwa muganga bo mu murenge wa Nyamiyaga,Akarere ka Kamonyi,aho bamwe bajyanywe ku bitaro bya Remera Rukoma abandi bakaba […]
Usibye RDF, Igipolisi cy’u Rwanda nacyo gishimirwa ubunyamwuga bukiranga mu butumwa bwa UN

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Centrafrique MINUSCA, Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu, kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kanama, yasuye abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda RWAFPU1-10, rikorera i Bangui mu murwa mukuru w’icyo gihugu. Ni muri gahunda y’uruzinduko agirira mu mitwe itandukanye y’abapolisi bari […]
Icyo ubibye n’icyo usarura-Pastor Christian
Nari umusore none ndashaje, Ariko sinari nabona umukiranutsi aretswe, Cyangwa urubyaro rwe rusabiriza ibyokurya. (Zaburi 37:25) Mama yigeze kumbwira cyera ko ntawiyima, umwima ahari. Iryo jambo ryaramfashije cyane, rimpa gutinyuka guharanira icyiza nshaka. Rero n’iki cyanditswe, kinyibutsa buri munsi ko n’ubwo ntabona ingaruka y’ibyo mvuga n’ibyo nkora, abana banjye bazakibona. Hari umuhanga wavuze ati: “Umukene […]