Bamwe mu bagize sosiyete sivile ya Congo-Brazzaville barasaba ko Ambasaderi w’u Rwanda yirukanwa, nyuma y’ibintu yatangaje, bavuga ko ari igitutsi ku baturage ba Repubulika ya Congo, ku kibazo kimaze iminsi kitavugwaho rumwe cy’ubutaka Congo yahaye u Rwanda bwo guhingaho .
Imiryango itegamiye kuri leta ntabwo izi niba guverinoma ya Congo yaratanze ku buntu cyangwa yaragurishije ubwo butaka bungana na km kare 980 bwo guhingaho ku Rwanda, byasinyanye amasezerano mu 2022.
Mu bitangazamakuru bya Repubulika ya Congo, bavuga ko Ambasaderi w’Rwanda, Théoneste Mutsindashyaka, yatangaje ko “Abanyekongo barwanya uyu mushinga ari abashaka kwangiza umubano w’u Rwanda na Congo”.
Ihuriro ry’abaturage mu kurwanya ibyaha by’ubukungu n’imari kuri uyu wa Gatandatu ryatangaje ko ayo magambo ye ari igitutsi ku Banyekongo maze basaba abayobozi babifitiye ububasha kwirukana Ambasaderi wa Congo nkuko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.
Nina Cynthia Kiyindou, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu (OCDH) muri Congo, yavuze ibikubiye mu itangazo ryabo agira ati: “ Uyu ambasaderi yihaye ibintu bimwe na bimwe bitemewe mu maso y’Abanyekongo. Natwe, imiryango itegamiye kuri leta, twamaganye iyi myifatire igizwe no gusuzugura abaturage ba Congo no kurenga ku mahame mpuzamahanga agenga umubano mpuzamahanga. ”
Yakomeje agira ati: “Twagaragaje ko uyu ambasaderi yarenze ku biteganijwe mu Masezerano y’i Vienne yerekeye umubano wa diplomasi. Niyo mpamvu twohereje ibaruwa mu buryo bukwiye kuri Minisitiri w’ububanyi n’amahanga kugira ngo yirukanwe muri Congo, kubera ko yarenze kuri aya mahame kandi agasebya Abanyekongo “.
Ku ruhande rw’ububanyi n’Amahanga bw’u Rwanda ntacyo baratangaza kuri ibi kimwe no ku ruhande rwa nyir’ubwite, Ambasaderi Mutsindashyaka.


