Gahunda ya 2 y’ Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2, 2024-2029) izita ku nkingi eshanu z’ingenzi harimo guhanga imirimo myiza kandi itanga umusaruro, kugabanya igwingira n’imirire mibi, kongera ibyoherezwa mu mahanga, kuzamura ireme ry’uburezi no kuzamura imitangire ya serivisi nziza.
Ni ibyatangajwe mu Nama y’Abaminisitiri ya mbere yateranye muri manda nshya y’imyaka itanu yabaye ku wa Gatanu ushize, itariki ya 23 Kanama 2024, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Muri Gahunda ya 2 y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere, hatangajwe ko ibyoherezwa mu mahanga bizikuba kabiri bikava kuri miliyari 3,5 z’amadolari y’Amerika (3,5$) bigere kuri miliyari 7,3 z’amadolari y’Amerika (7,3$). Bizagerwaho hongererwa agaciro ibikomoka ku buhinzi, no mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Naho ishoramari ritari irya Leta rizikuba kabiri rive ku madolari y’Amerika miliyari 2,2 rigere kuri miliyari 4,6 z’amadolari y’Amerika mu 2029.
Ububanyi n’amahanga muri manda y’imyaka 5 iri imbere, Guverinoma yiyemeje ko ubuhahirane mpuzamahanga buzashyirwamo imbaraga ngo hanabeho ubucuruzi n’amahirwe y’ishoramari byafasha mu kuzamura ubukungu bw’Igihugu.
Mu rwego rwo guhanga imirimo, Guverinoma yiyemeje ko hazahangwa imirimo ibyara inyungu nibura miliyoni 1,25 kandi buri mwaka hazajya hahangwa imirimo mishya ibihumbi 250.
Ubuhinzi n’Ubworozi ni urwego ruzakora mu buryo buteye imbere bwa kinyamwuga aho ubuhinzi buzazamuka ku kigero cya 6% ku mwakaUmusaruro uzazamuka kurenga 50% binyuze mu kongera ubuso bwuhirwa ku kigero cya 85% no gukoresha inyongeramusaruro.
Byose bikazakorwa hagenderewe guhaza amasoko.


