Alubumu ya Koffi Olomide yise Intumwa ya 13 yahagaritswe ku isoko

Sangiza iyi nkuru

Komisiyo ishinzwe kugenzura ibihangano muri RD Congo yamaze gufata icyemezo cyo kubuza ikwirakwiza n’icuruzwa rya Alubumu y’umuhanzi Koffi Olomide yise intumwa ya cumi na gatatu n’indirimbo y’umuhanzi Franko ukomoka muri Cameroun yise Coller la Petite.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru iyi komisiyo yasohoye rivuga ko iyi alubumu iheruka y’umuhanzi Koffi Olomide mu ndirimbo iyiriho yise Ekoti Té ou selfie yateje ibibazo kandi ikaba yarabujije umutuzo abanyagihugu. Ibi bibazo iyi ndirimbo ifite ngo bihuje n’indirimbo Coller la Petite ya Franko.

Koffi-Olomide
Koffi Olomide ntiyiyumvisha icyatumye alubumu ikurwa ku isoko

Igitangaje n’uko iyi komisiyo yivuguruje nyuma y’igihe gito yari imaze yemereye iyi Alubumu ko isohoka ikanacuruzwa ahantu hose hacururizwa ibihangano by’abahanzi. Ibi byemezo bikaba byari byaremejwe mbere y’uko itangira kujya ku isoko.
Iyi alubumu yangiwe gusohoka abasesenguzi bavuga ko yamamazaga ibikorwa bya shitani biciye mu muryango w’abarwanya Yesu wiswe Illuminati. Abenshi bakaba bakeka ko iki aricyo iyi alubum yaba yazize. Hakaba hari hashize bivugwa ko nawe yinjiye muri uyu muryango wa Illuminati
Koffi mushya
Abasesenguzi bavuga ko iyi alubumu isingiza Illuminati

Iyi Alumubu yasohotse ku itariki ya 15 Ukwakira umwaka ushize wa 2015.
Umuhanzi Koffi Olomide wangiwe ko alubumu ye icuruzwa ubusanzwe nta kibazo yagiranga n’iyi komisiyo kuko nta ndirimbo ye n’imwe yigeze ihura n’ibibazo. Iyagaritswe nyuma y’igihe gito ahawe ibihembo bitandukanye birimo imidari itatu igizwe n’umudari wa zahabu, uwa feza n’uwa Bronze. Si ibyo gusa kuko yigeze guhabwa igihembo cy’umuhanzi nyafurika mwiza kiswe Kora Award.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *