Umudugudu w'icyitegererezo wa Kinigi, mu karere ka Musanze

Bite by’amafaranga u Rwanda rwari kwifashisha mu kubakira Abanyekongo bimuwe na Nyiragongo?

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame tariki ya 26 Kamena 2021 yemereye Abanyekongo batuye muri teritwari ya Nyiragongo kububakira umudugudu w’icyitegererezo, nyuma y’aho bimuwe n’ikirunga cya Nyiragongo cyari giherutse kuruka.

Nyiragongo yarutse tariki ya 22 Gicurasi 2021, isenya imitungo y’abari batuye mu nkengero z’umujyi wa Goma, mu duce turimo Kibati n’ahandi…Byatumye Abanyekongo babarirwa mu 3000 bahungira mu mujyi wa Rubavu, abandi na bo babarirwa mu bihumbi berekeza Sake.

Ibi byago byakurikiwe n’uruzinduko Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yagiriye mu mujyi wa Goma na Rubavu n’urwa tariki ya 26 Kamena Perezida Kagame yagiriye aho iruka rya Nyiragongo ryangije.

Nyuma yo kubona ibyangirikiye muri iki kiza, Perezida Kagame yasezeranyije Tshisekedi ko u Rwanda rugiye kubakira aba Banyekongo umudugudu w’icyitegererezo. Byari byemejwe ko ugomba kuba umeze neza nk’uwubatswe mu Kinigi, mu karere ka Musanze.

Guverinoma ya RDC yohereje intumwa, zijya gusura umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi kugira ngo zirebe uburyo uwo muri Nyiragongo uzaba umeze, zirashima. Ibibanza by’aho wagombaga kubakwa byarakaswe, imambo zarashinzwe, ndetse byari byarateganyijwe ko uzatahwa tariki ya 4 Nyakanga 2022, ku munsi mukuru wa 28 u Rwanda rwizihije ukwibohora.

Umudugudu w'icyitegererezo wa Kinigi, mu karere ka Musanze
Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi, mu karere ka Musanze

Ni umushinga wabanje kuzamo imbogamizi, kuko hari uruhande rw’abahezanguni b’Abanyekongo barwanyaga ko washyirwa mu bikorwa bitewe n’uko byari byarateganyijwe ko uzubakwa n’ingabo z’u Rwanda, nk’uko bisanzwe iyo bigeze ku midugudu y’icyitegererezo iri mu mishinga ya Minisiteri y’ingabo.

Aba Banyekongo basobanuraga ko impamvu barwanya uyu mushinga ari uko ngo “ingabo z’u Rwanda zisanzwe zinjira” mu burasirazuba bw’igihugu cyabo mu buryo butemewe, zigahungabanya umutekano, “zikanahakura amabuye y’agaciro”. Babifataga nk’uburyo bwo gushaka uko “zasahura” RDC.

Ibintu byazambye kurushaho ubwo umutwe wa M23 weguraga intwaro, kuko ni bwo bamwe mu banyapolitiki, abavuga rikumvikana n’abahagarariye sosiyete sivili mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, batangiye kuvuga ko Leta y’u Rwanda gufasha uyu mutwe, ibintu byaje kwemezwa n’ubutegetsi bwa RDC mu ntangiriro z’umwaka w’2022.

Umwuka mubi mu mubano w’u Rwanda na RDC ntiwakoze kuri uyu mushinga gusa, kuko wanatumye ubutegetsi bw’iki gihugu cy’abaturanyi busesa amasezerano menshi y’ubufatanye mu by’ubukungu yari yarasinywe, buhagarika ingendo z’indege za RwandAir i Kinshasa, Kisangani na Goma, bunirukana uwari Ambasaderi w’u Rwanda, Vincent Karega.

Ibi byose byabaye umudugudu w’icyitegererezo wa Nyiragongo utarubakwa, kandi imyiteguro yari isa n’iyarangiye bigizwemo uruhare na guverinoma z’ibihugu byombi.

Amafaranga yari kubakwa uyu mudugudu ari hehe?

Byari byarateganyijwe ko umudugudu w’icyitegererezo wa Nyiragongo wari kuzaba urimo inyubako zo gutuzamo aba Banyekongo, isoko, amashuri, amazi, amashanyarazi ndetse n’ahororerwa amatungo; nk’uko bimeze ku wa Kinigi watwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari 26.6.

BWIZA yashatse kumenya iherezo ry’uyu mushinga, ku gicamunsi cy’uyu wa 4 Nzeri 2023 yandikira Umuvugizi wa guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda, imubaza iki kibazo, inamubaza n’iherezo ry’amafaranga y’u Rwanda abarirwa mu mamiliyari yagombaga kwifashishwa mu ishyirwa mu bikorwa ryawo, ariko kugeza kuri uyu wa 5 Nzeri ntacyo arasubiza.

Gusa n’ubwo Mukuralinda ntacyo arasubiza kuri ibi bibazo, Leta y’u Rwanda yagize imishinga myinshi yo kubakira abaturage batishoboye no kubaha ubundi bufasha, byashobokaga ko ay’umudugudu w’icyitegererezo wa Nyiragongo yari kuyimurira aho ngaho.

Nko muri Gurasi 2023, ubwo ibice byo mu Majyaruguru n’Uburengerazuba bw’igihugu byibasirwaga n’imyuzure n’inkangu byatewe n’imvura nyinshi, guverinoma y’u Rwanda yakeneye amafaranga menshi yo kwifashisha mu gutabara abo ibi biza byagizeho ingaruka, barimo abapfushije, abakomeretse, abimuwe n’abasenyewe, n’ubu iracyayakeneye.

Tariki ya 1 Kamena 2023, Kayisire Marie Solange wari Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, yamenyesheje itangazamakuru ko hakenewe amafaranga y’u Rwanda hafi miliyari 300 (Frw 296.067.826.433) yo gusanira no kubakira abatishoboye basenyewe n’ibiza babarirwa mu bihumbi 20, gusana ibikorwaremezo byangiritse no kubaka ubudahangarwa.

Kayisire yasobanuye ko mu mafaranga yari akenewe, guverinoma y’u Rwanda yari imaze kwakira Frw 853.622.966, kandi ko yari igitegereje Frw 1.043.387.008 yemerewe n’u Bushinwa, Koreya y’Epfo n’ibindi bigo bitandukanye, yose agenewe gufasha abagizweho ingaruka n’ibi biza.

Kayisire wabaye Minisitiri ushinzwe ubutabazi
Kayisire wabaye Minisitiri ushinzwe ubutabazi

Uyu muyobozi yagaragaje uburyo kugaburira abagizweho ingaruka n’ibi biza na byo ari umutwaro uremereye, bitewe n’uko bihenze. Ati: “Icyo nababwira ni uko kubatunga ku munsi ni amafaranga atari make, arenze miliyoni 100. Ku buryo ariya mafaranga nka miliyoni 800 ushobora gusanga ari nk’icyumweru kimwe. Ni amafaranga adufasha cyane, kuko harimo n’abatanze ibiribwa, abatanze imyambaro, bifasha Leta kugira ngo ifashe abaturage neza.”

Urugero rw’amafaranga akenewe mu gusana ibyangijwe n’ibiza n’andi akenerwa muri gahunda zitandukanye z’u Rwanda nk’igihugu kitaragera ku iterambere cyifuza, rurerekana ko no mu gihe rwari kuba rukibitse ay’umushinga w’umudugudu w’icyitegerezo wa Nyiragongo, rutari gukomeza kuyabika kandi Abanyarwanda bari mu bibazo.

Gusa ariko, kuba u Rwanda rwakoresha aya mafaranga mu yindi mishinga, ntibyaba bisobanuye ko rwahagaritse burundu uwo kubakira Abanyekongo kuko imbogamizi zose zatumye udindira hari ubwo zavaho, mu gihe umubano warwo na RDC wasubira mu buryo bwiza. Ubwo rwashaka andi yo kurufasha kuwushyira mu bikorwa.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Bite by’amafaranga u Rwanda rwari kwifashisha mu kubakira Abanyekongo bimuwe na Nyiragongo?
    Maze gusoma iyi nkuru ndabaza uwayanditse ibintu 2 gusa:Urashaka ko bakwereka amafranga yari kubaka uriya Mudugudu w’ikitegererezo wa Nyiragongo?Cg Urashaka kwerekana ko uwawemeye ntabushobozi afite bwo kuwubaka?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *