Amafoto 10 y’igipolisi cy’u Burundi yagiye avugisha benshi amangambure

Sangiza iyi nkuru

Kuva aho ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi mu Burundi ritanze Perezida Nkurunziza nk’umukandida waryo uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu ndetse nawe akabyemera, nibwo imyigaragambyo yatangiye kuvuza ubuhuha muri iki gihugu, bamwe bamwamagana ko yakoze ibihabanye n’ibikubiye n’Itegekonshinga.
Muri Mata 2015, nibwo imvururu zatangiye, abapolisi batangira kwirara muri abo bigaragambyaga, ugasanga umupolisi arimo kurasa umuturage nawe amutera amabuye.
b9
Muri izo nkundura zose, ni naho hagiye hashyirwa hanze amafoto y’abapolisi bakora bimwe banengerwa ko bihabanya n’amahame agenda akazi kabo, bigaragara ko bisa nkaho nta mahugurwa bahawe.
Aho usanga umupolisi arimo kurya bombo yo ku gati ari mu baturage, ugasanga afite imbunda nini n’igicupa cya Primus mu ntoki, undi ugasanga arimo kunywa inzoga z’ibitoki na za burusheti mu ntoki, imbunda yayishyize mu maguru,…
b5
Gusa igipolisi cy’u Burundi cyagiye kinengwa muri ibi bihe u Burundi burimo, by’umwihariko gitungwa agatoki ko cyahutaje abaturage kirinda, kubica bagahambwa mu byobo rusange n’ibindi.
Kugeza magingo aya Loni hari abo yafatiye ibihano kubera ibi bikorwa byo guhohotera ikiremwamuntu, cyane cyane abayobozi bacyo.
B6
Uretse ibi kandi, abatavuga rumwe na Leta ndetse banahoze bayikorera bagiye batangaza ko iki gipolisi atari cyo ubwacyo, ahubwo ko hari FDLR zavanwe muri Congo hamwe n’urubyirukoko rw’Imbonerakure rwahawe imyenda n’intwaro kugirango rukomeze guhangana n’abarwanya perezida Nkurunziza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
IBINDI MU MAFOTO:
b1 b2 b4
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
b7 b8 b10 b11 b12 b13
a10 a10b
Srce: Photos/Internet
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *