rdf2-3.jpg

Amafoto: Abasirikare ba RDF barenga 300 basoje amasomo yihariye

Sangiza iyi nkuru

Abasirikare 302 barimo abofisiye bato 18 bo ku rwego rwa Lieutenant basoje amasomo yihariye bamaze amezi 11 bigira mu kigo cya gisirikare cya Nasho, kuri uyu wa 23 Ukuboza 2021.

Mu myiyerekano bakoze, aba basirikare bagaragaje ubuhanga mu bikorwa (operations) byihariye, kunyura mu mazi, mu bumenyi bw’ikarita, kurwanira mu kirere, kurasa no mu kurwana n’umwanzi uri hafi.

Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga wayoboye uyu muhango, yashimiye imyitwarire myiza yaranze aba basirikare mu gihe bari kuri aya masomo, abasaba gukoresha ubumenyi bakuye muri iki kigo barinda ubusugire bw’igihugu, barinda Abanyarwanda no mu guhora bari maso.

rdf2-3.jpg
rdf3-2.jpg
rdf4-2.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *