Amafoto adasanzwe y'imiryango 280 yasezeraniye rimwe imbere y'Imana

Sangiza iyi nkuru

Mu mpera z’icyumweru gishize, muri Uganda mimiryango igera kuri 280 yasezeraniye rimwe, igikorwa cyaherukaga kuba na none mu mwaka ushize, aho abashaka gusezerana kuzabana akaramata bihuza bagategura ibirori ndetse bakabikorera rimwe, ahantu hamwe, bakagenda mu modoka imwe, ndetse ugasanga ari urwererane ku musozi wose aho baba bari.
Nimuriurwo rwego abagore bagera kuri 280 n’abagabo babo bazanye gusezerana ku itorero rya Rubaga Miracle Centre ryubatse izina muri Uganda ndetse n’umuyobozi wa ryo Robert Kayanja.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
7
Burya ngo urukundo rujya ahorushatse, muri iyi miryango harimo abafite ubumuga butandukanye ndetse n’abagendera ku tugare ariko na bo bakaba bazana n’abakunzi ba bo bamaranye igihe mu rukundo, Pasiteri Robert Kayanja akabarambikaho ibiganza
6
Ibi birori byari byitabiriwe n’abafite ubumuga na bo baje gusezerana n’ababihebeye.
5
Pasiteri Robert Kayanja asezeranya aba bantu umwe ku eundi mu gikorwa gifata hafi umunsi wose
4
Aba bageni baba bashagawe n’abantu benshi cyane baba baranamaze iminsiirenga 70 bategura iki gikorwa.
3
Bimaze kuba akamenyero ko aba bakwe baza mu modoka nini iteguye neza yo mu bwoko bwa BENZ imenyereweho gutwara imizigo iremereye.
2
Mu mwaka washize wa 2016, nibwo na none abandi basaga 200 basezeranye muri ubu buryo, bikaba ari ibintu bimaze gusa n’ibimenyerwa muri kariya gace ko abashaka gusezerana biyegeranya bagahuza imbaraga bakabikorera rimwe ndetse ubona ko bari ku rwego rumwe kuko baba biganjemo abakiri bato.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba bantu baba baramaze iminzi igera kuri 77 basengera iki gikorwa, icyo bise “77Days Of Glory” (77DOGs) barangiza bagatanga amafaranga yo gukodesha imodoka nini yo mu bwoko bwa Mercedens Benz ku buryo bose babasha kugendera hamwe, ibyo bakora byose bakabikorera hamwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *