Kuri uyu wa gatanu, itariki 09 Gashyantare I Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge hashinzwe ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa ibitaro by’akarere by’icyitegererezo.
Ku ikubitiro hagiye kubakwa igice cya mbere kizatwara miliyari 5,957,253,920 z’amanyarwanda kigizwe n’ibyumba 120 bizaba byubatse Kuri hegitari 2,2.

Uyu muhango ukaba witabiriwe na minisitiri w’ubuzima, Dr Diane Gashumba wari kumwe na ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, ari nabo bashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ibi bitaro.


Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pascal Nyamurinda akaba yashimiye ubufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Ubwami bw’u Bubiligi mu kugira ngo Akarere ka Nyarugenge kabone ibitaro by’icyitegererezo.

Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho


