Nyuma y’aho Isosiyete ikora ibicuruzwa byo kurokora ubuzima yo muri Israel yitwa Polaris Solutions ikoze ikoranabuhanga riituma abasirikari bari ku rugamba batagaragara mu mwka ushize, abatari bacye bakomeje gutangarira iri koranabuhanga.


Ku bufatanye na Minisiteri y’Ingabo, iyi sosiyete yashyize ahagaragara iri koranabuhanga yise Kit 300, rikaba ari umwambaro wa camouflage ukozwe mu bikoresho bituma umusirikare uwambaye asa neza nk’urutare cyangwa ahandi hantu ari.


Nk’uko Polaris Solutions ibivuga, nta bundi buryo bwa camouflage bumeze nk’ubwo yakoze buri ku Isi kugeza iki gihe.


Urubuga Popural Mechanics ruvuga ko iri koranabuhanga rya Kit 300 camouflage ibihugu bigize NATO bishaka kwibikaho bivugwa ko rishobora kubiha umwitangirizwa ku bindi bihugu byaba bihanganye cyane cyane muri iki gihe birebana ay’ingwe n’u Burusiya kubera Ukraine.


Polaris nta byinshi ivuga kuri iri koranabuhanga ryayo gusa ivuga ko Kit 300 igizwe na “microfibres, metals, na polymers.” Ibikoresho bisa nk’ishuka ishobora no guhisha imodoka nini ingana na Hammer ya gisirikare .


