Minisitiri w’ingabo, Juvenal Marizamunda ndetse n’Umugaba Mukuru w’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) Gen. MK Mubarakh bakiriye Minisitiri w’ubukungu n’imari wa Burkina Faso, Hon Aboubacar Nacanabo wari uherekejwe na Col Diaouri Ismael, Umuyobozi mukuru mu biro bya Perezida.

Baganiriye ku buryo bwo gushimangira ubufatanye buriho nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ingabo kuri X.

Kuri uyu wa Kabiri kandi, Minisitiri w’ingabo, J Marizamunda yanakiriye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Portugal, H. E Joà£o Gomes Cravinho wari uherekejwe na Ambasaderi wa Portugal mu Rwanda ufite icyicaro i Addis Abeba, muri Ethiopia, H. E Luisa Fragoso.

Baganiriye ku bibazo bifitiye inyungu impande zombi harimo n’ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.




