Nyuma y’iminsi 2 Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki-moon, asuye u Burundi, iki gihugu cyongeye kugendererwa n’abakuru b’ibihugu batanu bo muri Afurika nabo bagiye kugerageza kuvugana n’abategetsi b’u Burundi ngo bashakire umuti ibibazo bimaze iminsi muri iki gihugu.

Abo bakuru b’ibihugu bamaze no kugera mu Burundi ni uwa Senegal, uwa Afurika y’Epfo, uwa Gabon, uwa Mauritania, ndetse na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia.

Ikijyanye aba bakuru b’ibihugu na guverinoma mu Burundi kikaba ari ukugerageza kumvisha perezida Nkurunziza kwemera kuganira n’abatavuga rumwe bose nta wuhejwe nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.
Ikindi, ikibazo cyo kohereza ingabo mpuzamahanga zibumbiye mu kiswe Maprobu cyo ntabwo kikiri mu byo bagomba kuganira nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga.




U Rwanda narwo ruri muri gahunda y’ibiganiro hagati y’aba bategetsi n’ab’u Burundi
Umuvugizi wa perezida w’u Burundi wungirije, Jean Claude Karerwa Ndenzako, yatangaje ko bari bubonereho kwereka Afurika Yunze Ubumwe ko u Burundi ari igihugu kizewe, ko nubwo hatabura ibibazo bivuka igihugu gifite umutekano ku rugero rwa 90%.
Yakomejhe avuga ko abayobozi b’u Burundi banateganya gusaba abakuru b’ibihugu babagendereye gusaba u Rwanda guhagarika kugerageza guhungabanya u Burundi, ndetse ngo baranabasaba kubabera abavugizi mu Muryango Mpuzamahanga uzasabe leta y’u Rwanda kurekeraho kugira uruhare mu guhungabanya u Burundi.

Ku rundi ruhande, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje kutizera ubutegetsi bw’’u Burundi, aho CNARED ivuga ko byaba ari igitangaza aba bakuru b’ibihugu hari icyo bakuye kuri perezida Nkurunziza gifatika nk’uko bitangazwa na Pancrace Cimpaye wo muri iri huriro rikuriwe na Leonard Nyangoma.
Andi mafoto
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Amafoto: Ikiriho.bi
Dennis Ns./Bwiza.com







