denise-2.jpg

Amafoto: Perezida Tshisekedi yakiriwe bidasanzwe avuye mu mahanga

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wari ukikijwe n’abakomando bamurinda, yakiriwe mu buryo budasanzwe ubwo yari avuye mu mahanga.

Mu masaha y’ikigoroba cyo kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2021 ni bwo Perezida Tshisekedi yasesekaraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’Djili, i Kinshasa, avuye mu nzinduko eshatu zikomeye.

Uruzinduko rwa mbere Perezida Tshisekedi yarugiriye muri Israel, rwari rugamije gukomeza umubano w’ibihugu byombi, akurikizaho urwo yagiriye i Roma mu Butaliyani ubwo yitabiraga inama y’umuryango w’ibihugu 20 bikize (G20), akurikizaho urwo yagiriye i Glasgow muri Scotland ubwo yitabiraga inama ya COP26 yiga ku ngamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Uruzinduko yagiriye muri Israel rwabaye urw’amateka kuri Perezida Tshisekedi rwabaye urw’amateka kuko tariki ya 26 Ukwakira 2021 kaminuza ya Netanya yamuhaye ishimwe ry’icyubahiro rya Doctorat, imushimira uruhare yagize mu kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu ayoboye.

Ubwo yitabiraga inama ya G20, yagiranye ibiganiro n’abayobozi barimo Joe Biden uyoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida Sergio Mattarella w’u Butaliyani na Antonio Guterres uyoboye Umuryango w’Abibumbye. Muri COP26 ho yaganiriye na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson.

Izi nzinduko bigaragaza ko zashimishije bamwe mu Banyekongo zatumye ku munsi Perezida Tshisekedi yagombaga gusubirira mu gihugu cye, ishyaka rye UDPS rimutegurira ibirori bidasanzwe byo kumwakira.

Amafoto n’amashusho bigaragaza ko kuva ku kibuga cy’indege Perezida Tshisekedi yari ashagawe n’abaturage benshi biganjemo ab’iri shyaka bari bambaye imyambaro y’amabara y’ibirango byaryo, bafite n’amabendera yaryo.

Aho yanyuraga hose, hagaragara abaturage bari bamutekereje, hari akavuyo kenshi, ari nako umutekano we ukazwa n’abasirikare bihariye basanzwe bamurinda nk’Umukuru w’Igihugu.

Perezida Tshisekedi yaherukaga muri RDC tariki ya 26 Ukwakira 2021.
denise-2.jpg
kin.jpg
fatshi1-2.jpg
umutekano.jpg
udps.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *