Umunyamuziki w’umunyabigwi mu gihugu cya Uganda Ragga Dee yibukije abagande umuziki we wo hambere, aho yagaragaye mu kabari aririmba umukobwa yamwitendetse ku nda, byibutsa benshi ibihe byo hambere uyu mugabo acyaduka.

Ibi byabaye kuri uyu wa gatanu mu kabyiniro ka Amenesia, aho Ragga Dee yashimishije abari bateraniye aho bibaza niba ari wawundi wo mu mwaka wa 2005 wasubiye mu bihe bye.
Muri iki gitaramo cyiswe Kikade Night, uyu mugabo yagaragaje ingufu zidasanzwe yereka abakunzi be ko akiri wawundi aho yasubiyemo indirimbo ze hafi ya zose ibintu byagaragaje ko imbaraga ntaho zagiye.
Ibi bibaye nyuma y’uko uyu mugabo agizwe Ambasaderi wa Uganda mu Burundi muri uku kwezi, aho abahanzi batandukanye bishimiye iyo ntera, banashimangira ko uretse n’inyungu za politike Uganda izahungukira , ngo bizazamura urwego rw’umuziki wabo.

Daniel Kazibwe (Ragga Dee) yamenyekanye cyane ahagana mu mwaka wa 2004 — 2005, mu ndirimbo zakunzwe cyane nka Oyagala Cash,Cheza Cheza,Digida….., kugeza ubu akaba anakomeje kujya ataramira abakunzi be bo hirya no hino , ariko ahanini agamije kwishimisha kurusha uko yabikora ashaka amafaranga.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


