Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Ukwkira 2019, nibwo hakinwaga imikino yo ku munsi wa Kane wa Shampiyona, aho Rayon Sports yagiye ku mwanya wa Mbere nyuma yo gutsinda umukino wayihuza ga na Bugesera fc, ibitego 2-1.
Ni umukino watangiye saa kumi n’ebyiri zuzuye (18H00’) kuri stade ya kigali i Nyamirambo, umukino watangiye Rayon Sports irusha cyane ikipe ya Bugesera fc, igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku bundi.
Igice cya kabiri cyatangiranye ingufu maze ku munota wa 57, MUGISHA Gilbert atsinda igitego cya mbere cya Rayon Sports ku mupira yari ahawe na RUTANGA.
Ku munota wa 66, Michel Sarpong atsinda igitego cya kabiri cya Rayon Sports ku mupira yarahawe na Omar SIDIBE.
Bugesera fc yaje kubona igitego ku munota wa 87 w’umukino gitsinzwe na RUCOGOZA Djihad.
Mbere y’uyu mukino hari hakinwe umukino ukomeye wahuzaga POLICE FC na GASOGI UNITED umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda (15h00) kuri stade ya Mumena i Nyamirambo, umukino warangiye zombi ziguye miswi (0-0).
Wari umukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona y’icyiciro cyambere mu Rwanda, aho Gasogi United FC yari yakiriye ikipe ya Police FC kuri Stade ya Mumena maze umukino urangira nta kipe ishoboye kureba mu izamu ry’indi, amakipe yombi agabana amanota gutyo.
Kunganya uyu mukino kwa Gasogi na Police FC bitumye Gasogi United iba ikipe ya mbere imaze imikino 4 itarinjiza igitego na kimwe mu izamu ryayo, ikaba igize amanota 6 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.
I Musanze ikipe ya Marines fc yari yakiriye ikipe ya APR FC zombi n’amakipe y’ingabo z’igihugu cy’u Rwanda, umukino warangiye ari 2 bya APR FC kuri-1 cya Marine fc.
Ibitego ku mpande zombi byatsinzwe na Dany USENGIMANA, ku munota wa 20 yaratsindiye APR FC igitego cya mbere maze MWIZERWA Amin wa Marine fc acyishyura ku munota wa 38, ku munota wa 67 NCUTI Innocent Djuma wa APR FC akorerwa ikosa mu rubuga rw’amahina bamuha penalite arayiterera aranayitsinda. Amanota 3 atahanwa na APR FC.

NDAYIRAGIJE Max Justin


