Inzego z’umutekano za Ghana n’u Rwanda ziyemeje kurushaho gukomeza umubano mu bijyanye n’ubwirinzi n’ubutasi mu biganiro byazihurije ku cyicaro cya RDF.
Kuri uyu wa Kabiri, itariki 5 Nyakanga, intumwa zo ku rwego rwo hejuru mu nzego z’umutekano muri Ghana ziyobowe n’umuhuzabikorwa w’umutekano w’igihugu muri minisiteri y’umutekano y’igihugu cya Ghana, Ambasaderi Major General (Rtd) Francis Adu Amanfo zasuye Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda ku cyicaro cya RDF.

Muri izo ntumwa kandi harimo Umugaba mukuru w’ingabo za Ghana, Visi Admiral Seth Amoama wazanye n’umuyobozi w’ubutasi bwa gisirikare. Hari kandi umunyamabanga Mukuru w’urwego rushinzwe iperereza n’umutekano rw’u Rwanda (NISS), Maj Gen Joseph Nzabamwita.

Impande zombi nk’uko tubikesha urubuga rwa minisitiri y’ingabo, zaganiriye ku kurushaho gukomeza umubano usanzwe mu bijyanye n’ubwirinzi n’umutekano.

Nyuma yo gusura icyicaro cya RDF, Maj Gen (Rtd) Amanfo yavuze ko ibiganiro byabo byibanze ku gukomeza umubano mu by’umutekano n’ubutasi hagati y’ibihugu byombi.

Muri iki gitondo cyo kuwa Kabiri kandi, Visi Admiral Seth Amoama n’intumwa ayoboye bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse banasura inzu ndangamurage y’ubukangurambaga bwo kurwanya jenoside.
Amafoto:MoD


