Ukraine yari imaze iminsi isaba ibihugu bifite bikomeye kuyiha za HIMARS

Amafoto: Ukraine yerekanye uko iri gukoresha HIMARS yahawe na USA

Sangiza iyi nkuru

Ingabo za Ukraine zerekanye amafoto n’amashusho y’uburyo ziri gukoreshamo intwaro za HIMARS ziherutse guhabwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).

Ibiro byazo bisobanura ko izi ntwaro zifashishwa ku rugamba rwo ku butaka no guhangana n’ibitero byo mu kirere, zarashe ku ngabo z’u Burusiya.

Mu isaha ishize, byashyize ku rubuga rwa Facebook videwo y’amasegonda 46 igaragaza umurongo wa HIMARS zerekeza mu gace ka Zaporizhzhia, aho zarasiwe.

Byongereyeho amagambo asobanura iby’uru rugendo, agira ati: “Icyerekezo cya Zaporizhzhia. HIMARS zikomeje gutesha ingabo z’u Burusiya. Twese hamwe tuzatsinda!”

Tariki ya 23 Kamena 2022 ni bwo Ukraine yakiriye izi ntwaro. Icyo gihe Minisitiri w’Ingabo wayo, Oleksii Reznikov, yagize ati: “HIMARS zageze muri Ukraine. Mwakoze mugenzi wanjye Lloyd J. Austin III ku bw’ibi bikoresho bikomeye! Muri iyi mpeshyi haraba hashyuhiye Abarusiya b’abambuzi. Kandi hazaba iherezo kuri bamwe muri bo.”

Soma iyi nkuru hano https://bwiza.com/?Ukraine-yateguje-u-Burusiya-ibihe-bikomeye-nyuma-yo-kwakira-HIMARS-zaturutse

Ukraine yari imaze iminsi isaba ibihugu bifite bikomeye kuyiha za HIMARS
Ukraine yari imaze iminsi isaba ibihugu bifite bikomeye kuyiha za HIMARS

Ukraine ihamya ko izi ntwaro ziri kuyifasha cyane guhangana n'u Burusiya
Ukraine ihamya ko izi ntwaro ziri kuyifasha cyane guhangana n’u Burusiya

HIMARS zifashishwa mu guhangana n'ibitero byo ku butaka no mu kirere
HIMARS zifashishwa mu guhangana n’ibitero byo ku butaka no mu kirere

Umusirikare wa Ukraine yakurikiranaga uburyo izi ntwaro ziri gukoreshwa
Umusirikare wa Ukraine yakurikiranaga uburyo izi ntwaro ziri gukoreshwa

Zashyigikiwe mu muhanda wo muri Zaporizhzhia
Zashyigikiwe mu muhanda wo muri Zaporizhzhia

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Amafoto: Ukraine yerekanye uko iri gukoresha HIMARS yahawe na USA
    muraruhira ubusa ye poutine azanatsinda tu

  2. Amafoto: Ukraine yerekanye uko iri gukoresha HIMARS yahawe na USA
    muraruhira ubusa ye poutine azanatsinda tu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *