Mu gihugu cy’u Buyapani haba inkende zifitanye ubucuti bukomeye n’isha ku buryo usanga aho imwe iri haba hari n’itsinda ry’inkende ziba ziyurira ziyisimburanaho, ziyigenda hejuru ku mugongo ku buryo bisa nk’aho ari ibikoresho izi nkende zishimishirizaho nk’uko umuntu agenda ku ngamiya mu rugendo cyangwa yishimisha.

Izi nkende zirizihirwa iyo ziri ku mugongo w’isha
Inkende z’ingore iyo zimaze kuba nkuru, zigira ibyiyumvo byo gushaka guhuza ibitsina n’isha y’ingabo gusa impamvu yateye izi nkende kwifuza guhuza ibitsina n’isha ntirashyirwa ahagaragara n’abahanga mu by’ubuzima bw’inyamaswa.
Isha zo mu Buyapani zimenyereye iyi mibereho ku buryo usanga inkende iyiri hejuru ariko ntihagire icyo iyitwara ndetse igahagarara nta kibazo cyangwa igakomeza ibikorwa byayo byo kurisha nk’aho nta cyabaye mu gihe izi nkende zo ziba zitekerereza ibindi.

Inkende zita ku isha nk’uko umukunzi yita kuri mugenzi we
N’ubwo isha yo iba itiyumvamo icyo gikorwa cyo guhuza ibitsina, inkende yo iba yahimbawe yumva ko iri muri iki gikorwa. Umushakashatsi witwa Jean Baptiste Leca yavuze ko bisaba nibura iminota igera ku icumi kugira ngo inkende ibe isoje iki gikorwa ikavaho n’indi ikajyaho.
Ubusanzwe inyamaswa y’inkende ifite imiterere nk’iy’umuntu ku buryo no mu mikorere yazo usanga hari ibikorwa zisa n’izihuriyeho n’abantu nko guhuza ibitsina mu buryo bujya gusa, kurya ikintu zibanje kugitonora cyangwa kukironga, gukina n’ibindi.



