l5.jpg

AMAFOTO: Umuhango wo gusezera kuri Hon. Ndahiro Logan uherutse kwitaba Imana

Sangiza iyi nkuru

Umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Hon. Ndahiro Logan, wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite akaza kugwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki 30 Ukwakira 2019, wahereye iwe i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali, ukomereza mu Nteko Nshingamategeko.

Kumusezeraho mu rugo i Kibagabaga

l5.jpg
l4.jpg
l1.jpg
l2.jpg
l3.jpg

Umuhango wakomereje mu Nteko Nshingamategeko

Uyu muhango wo gusezera kuri Hon. Ndahiro Logan, witabiriwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, abayobozi batandukanye barimo abagize Guverinoma, abayobozi mu nzego z’umutekano ndetse n’abo mu muryango we.

Abayobozi barimo n'aba polisi n'ingabo bitabiriye umuhango wo gusezera kuri Hon Logan
Abayobozi barimo n’aba polisi n’ingabo bitabiriye umuhango wo gusezera kuri Hon Logan
Mu nteko Nshingamategeko aho imbaga yateraniye isezera kuri Depite Ndahiro Logan
Mu nteko Nshingamategeko aho imbaga yateraniye isezera kuri Depite Ndahiro Logan

Minisitiri muri Perezidansi, Judith Uwizeye yagejeje ku bitabiriye uyu muhango ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, bwagarutse ku muhate, umurava n’ubutwari byaranze Hon. Ndahiro Logan by’umwihariko mu gihe cyo kubohora Igihugu.

Minisitiri muri Perezidansi Judith Uwizeye
Minisitiri muri Perezidansi Judith Uwizeye

Minisitiri muri Perezidansi Judith Uwizeye yavuze ko Hon. Ndahiro Logan yitabye Imana mu gihe Igihugu ndetse n’abagize umuryango we bari bakimukeneye cyane. Asoza yihanganisha umuryango ngo urusheho gukomera muri ibi bihe bikomeye urimo.

Hagarutswe ku butwari bwa Hon Ndahiro Logan cyane cyane mu rugamba rwo kwibohora
Hagarutswe ku butwari bwa Hon Ndahiro Logan cyane cyane mu rugamba rwo kwibohora

Ubutumwa bwatanzwe na Hon. Musoni Protais mu izina ry’Umuryango FPR Inkotanyi bwagarutse ku bwitange bwamuranze, ubuhanga ndetse no gukunda igihugu. Hon. Ndahiro Logan akaba yari umunyamuryango wa FPR Inkotanyi mu Nteko Ishinga Amategeko nk’Umudepite.

Hon. Musoni Protais atanga ubutumwa mu izina ry’Umuryango FPR Inkotanyi
Hon. Musoni Protais atanga ubutumwa mu izina ry’Umuryango FPR Inkotanyi

Hon. Musoni Protais yavuze ko Nyakwigendera Hon. Ndahiro Logan yabaye intangarugero n’intumwa nziza yitangira Igihugu kuva aho yabaye mu buhungiro ndetse n’aho atahukiye. Yari azwiho gutanga ibitekerezo byiza byubaka no kuvuganira abaturage ahagarariye.

d7.jpg
Perezida w’Umutwe w’Abadepite Nyakubahwa, Hon Mukabalisa Donatille ageza ubutumwa ku bitabiriye umuhango wo guherekeza Hon. Ndahiro Logan yavuze ko mu mirimo ye yaranzwe no kwitanga cyane, gutanga ibitekerezo no kujya inama kugira ngo Umutwe w’Abadepite wuzuze inshingano.

Hon Mukabalisa avuga ko Hon Ndahiro yaranzwe no kwitanga cyane, gutanga ibitekerezo n'ibindi
Hon Mukabalisa avuga ko Hon Ndahiro yaranzwe no kwitanga cyane, gutanga ibitekerezo n’ibindi

Hon Mukabalisa yagarutse ku kuba Nyakwgendera yararangwaga no gukora ubushakashatsi mu kuzuza inshingano ze no guhugura bagenzi be. Ndetse anavuga ko asize yanditse igitabo ku kubohora Igihugu kizagiria benshi akamaro harimo n’urubyiruko. Asoza ahumuriza umuryango we.

d8.jpg

Hon. Ndahiro Logan yavukiye mu Karere ka Nyagatare, ashakana na Kansanga Marie Odette babyarana abana 7, barimo abakobwa 2 n’abahungu 5 gusa umuhungu umwe yitabye Imana.

Amashuri abanza yayigiye i Nyagatare mu 1957-1963 nyuma ayakomereza muri Toro muri Uganda, ahigira kandi n’amashuri yisumbuye ahitwa Kigezi. Kaminuza yize iby’ubuganga, Yize mu ishuri ry’ubuganga n’uburwayi bwo mu mutwe i Butabika.

Hon. Ndahiro Logan yabaye mu mirimo itandukanye y’Igihugu n’indi miryango ikorera mu Gihugu, cyane cyane harimo MINALOC na Global Fund.

Ni umwe mu basirikare bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu, aza gusezererwa mu ngabo afite ipeti rya Captaine. Yakoze ibikorwa bitandukanye mu rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda. Rtd Capt Ndahiro Logan yinjiye urugamba rwo kubohora igihugu afite imyaka 39.

Kuva mu 2018 akaba yari n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.

ANDI MAFOTO: Abayobozi batandukanye basezera kuri Hon Ndahiro Logan

c1-2.jpg

c2-2.jpg

c3-2.jpg

c4-2.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *