Umugabo witwa Sukhminder Singh Mann wo mu gihugu cy’u buhinde ubu ubuzima bwe buri mu kaga nyuma yo kwigaragambya akisukaho mazutu akitweka ariko Polisi ikamuzimya atarakongoka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mugabo w’umwalimu yagaragaye mu muhanda yigaragambya na bagenzi be b’abalimu ubwo yavaga mu rukiko atanyuzwe n’ubusobanuro ahawe n’abacamanza ku kibazo cy’amasezerano y’akazi ko kwigisha yari amaze iminsi akurikirana.

Uyu mugabo w’imyaka 35 y’amavuko yakoze ibi mu rwego rwo kwihimura ku bacamanza bo mu gace ka Punjab. Polisi yahise izana ikiringiti gitose imujugunyaho kugirango ibone uko imufata kuko muri bagenzi be bari bari kumwe mu muhanda bari babuze uko bamutabara kuko yagurumanaga cyane.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu gihugu cy’u Buhinde, abalimu basaga 7800 bagize urugaga babyukiye mu myigaragambyo kubera ko leta yanze gusohoza ibikubiye mu masezerano y’akazi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


