Amafoto y’inkoko y’umukara, igira inyama z’umukara, amagi y’umukara idapfa kuboneka

Sangiza iyi nkuru

Ubusanzwe ntibyari bimenyerewe kubona inkoko ifite umwihariko nk’uyu ndetse no mu bigitika muri rusange.
gallery-1486156249-dsc-0053-3
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Igenzura ryakorewe mu bijyanye n’ubworozi hirya o hino ku isi, bwerekana ko mu gihugu cya Indoneziya ari ho honyine habasha kuboneka ubu bwoko bw’inkoko y’umukara atari ukuyireba inyuma gusa ahubwo n’ibice bigize umubiri wayo byaba iby’imbere n’ibigaragarira amaso bikaba ari umukara kugeza no ku magi itera ariko ikava amaraso y’umutuku.
2b19adb400000578-3185398-image-m-21_1438732764854
Ubu bwoko bw’ibiguruka bwari bumenyerewe nk’inkoko yahawe izina rya Ayam Cemani yagaragaye mu nzu yororerwamo inkoko guhera mu myaka micye ishize muri kiriya gihugu.
Abashakashatsi bavuga ko izi mpinduka zabayeho kubera kwivanga k’uturemangingo duto cyane tugize umubiri wayo, icyo bise fibromelanosis. Ubu bushakashatsi kandi buvuga ko iyi nkoko ibasha kugira twa turemangingo bita melanine dutuma uruhu rugira ibara twikubye incuro zisaga 10 ugereranyije n’inkoko isanzwe.
f1mpfst
Izi mpinduka ngo zabayeho bwa mbere mu gihe igi ryari rikiri akagi gato kataratangira kubamo umushwi. Ibi byatumye umushwi wavutse waravukanye ibara ry’umukara kugeza bibaye nk’icyororo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Izi nkoko ziraribwa nk’izindi zose, zigatera amagi y’umukara inyum ariko imbere ari umweru nk’uko bimera ku zindi nkoko ndetse no ku nyoni.
landscape-1486154975-index-chicken
Abaturage bo muri iki gihugu cya Indoneziya bamaze imyaka n’imyaniko borora izi nkoko babasha kubona agatubutse kuko unkoko imwe bashobora kuyigurisha asaga Amadolari 200, zikagurwa ahanini n’abashaka kujya gukora icyororo, ubushakashatsi no kwandika amateka mu kugira inyamaswa z’umwihariko nk’izi.
 
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *