Umuhanzi Justin Bieber wo mu njyana ya Pop akomeje kugaragariza abakunzi be udushya dutandukanye ariko muri iyi minsi byo akaba ari gukora ibisa n’agahoma munwa.
Mu minsi ishize nibwo uyu muhanze yashyize amafoto ye yo mu bihe bitandukanye ahagaragara yambaye ubusa buri buri ari mu mazi ku buryo byagaragaraga ko ari mu bihe byiza na bamwe mu bakobwa b’inshuti ze, amafoto ataravuzweho rumwe n’abatari bacye mu bafana be.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muhanzi w’imyaka 22 y’amavuko na none yaje kugaragaza amwe mu magambo n’ibishushanyo bishya biri ku mubiri we birimo n’amagambo agira ati “Umwana w’Imana.” (SON OF GOD)

Abantu batari bacye babona imyitwarire y’uyu muhanzi ukibyiruka bagereranya iyi myitwarire n’ubusazi kuko bidasanzwe no ku bandi bahanzi ndetse akanashinjwa cyane gukoresha ibiyobyabwenge.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


