Perezida wa Uganda, Yoweli Museveni yatangaje abantu ku buryo yifotoye amafoto ari kumwe n’itsinda ry’abantu rigari mu buryo bumenyerewe nka Selfie, aho bakoresha kamera y’imbere ya telefone.

Ibi ni ibyabereye mu muhango wo gutangiza ku nshuro ya Cyenda inama nkuru y’urubyiruko rwibumbiye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Kanama, inama yabereye mu gace ka Munyonyo.






Muri iyi nama, aba bayobozi barebeye hamwe uburyo bwo guteza imbere urubyiruko ruri muri uyu muryango, no korosha ubuhahirane mu bihugu biwugize.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


