Amag G yarahiye ko atari agakingirizo cyangwa umusifuzi w’inda Bruce Melody ngo yaba yarateye Agasaro

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’iminsi bivugwa ko Bruce Melody atorohewe kubwo kwihakana umukobwa yateye inda akamwihakana bigatuma ajyanwa mu nkiko ,Amag The Black watanzwe nk’umuhamya yabyamaganiye kure.
Agasaro Diane uvuga ko yatewe inda n’umuhanzi Bruce Melody yatanze abahamya bari bahari ubwo yaryamanaga n’umuhanzi Bruce barimo na Amag The Black ariko we abajijwe koko niba yahamya ibyo yabonye abyamaganira kure.
bruce
Ngo kuba yaratanzwe nk’umutangabuhamya ko umuhanzi Bruce Melody yaba yararyamanye na “Agasaro Diane” yasobanuye ko atabihamya.
N’ubwo Amag ari inshuti magara ya Bruce Melody avuga ko atahamya ko yaryamanye n’uyu mukobwa ngo kuko Atari ishuka cyangwa agakingirizo ndetse ntanabe umusifuzi w’inda.
bruce-2
Amag yagize ati:”njye se nabyemeza nte ko ntari amashuka cyangwa agakingirizo, ikindi kandi si ndi umusifuzi w’inda! njye mfite umuntu wanjye dukundana kereka niba bashaka kumunteranyaho”
Diane yemeza ko Bruce Melodie ari we wamuteye inda akanavuga ko mbere y’uko bijya mu itangazamakuru Melody yayemeraga ariko byamara kumenyekana akabihakana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Shimirwa Palemon@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *