Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kuri uyu wa Kabiri, ryasezereye burundu ikipe y’Amagaju mu mikino ya Playoffs yo kuzamuka mu kiciro cya mbere, nyuma yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Mu minsi ishize abakinnyi 11 b’Amagaju basanzwemo icyorezo cya Coronavirus, bituma imyitozo ihita ihagarikwa ngo habanze habe indi nshuro yo gupima abakinnyi.
Amakuru avuga ko nyuma y’igenzura ryakozwe na Ferwafa, yaje gusanga ikipe y’Amagaju yaragize uburangare mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, aho yinjije umukinnyi witwa Murindwa Evaritse mu mwiherero kandi atarabona ibisubizo bya COVID-19.
Umuvugizi wa FERWAFA, Jules Karangwa, yabwiye KT Press ko nyuma y’isesengura ryakozwe, ikipe y’Amagaju yahise imenyeshwa ko isezerewe burundu mu mikino ya Playoffs yari iteganijwe guhera kuri uyu wa Gatanu.
Yagize ati: “Amagaju nyuma y’aho abakinnyi bayo bamwe na bamwe basanzwemo iki cyorezo cya COVID bahise batugezaho raporo batumenyesha uko byagenze, ejobundi tariki 07/11/2020”
“Mu isesengura n’igenzurwa ryakozwe, byagaragayeko Amagaju yagize uburangare cyane mu birebana no kuzuza inshingano zayo mu birebana no kuzuza inshingano zayo zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa by’amabwiriza n’ingamba bya Ferwafa na Minisiteri”
Karangwa yakomeje agira ati: “Muri raporo Amagaju yaduhaye mu bakinnyi bose barapimwe basanga nta cyorezo bafite bajya no mu mwiherero, hanyuma haza undi mukinnyi nyuma yaho witwa Evaritse Murindwa bamujyana gufata ibipimo, ariko nyuma yo gupimishwa yemererwa kujya mu mwiherero n’abandi bakinnyi”
“Ibyo tubifata nk’uburangare no kutubahiriza amabwiriza uko yagenwe kuko umukinnyi aba agomba kujya hamwe n’abandi ari uko nta bwandu afite, bo rero babirenzeho umukinnyi ahura n’abandi bagera kuri 11 nk’uko babyivugiye muri raporo, aba ari nawe ukongeza abandi kuko bamusanzemo ubwo bwandu”
Umuvugizi wa FERWAFA yavuze ko ikipe ya Vision yari kuzahura n’Amagaju ihita ikomeza muri 1/2, gusa nayo ikaba isabwa guhindura uburyo bakoreshaga aho bari mu mwiherero ndetse bakana banahimuka, ariko zikaba zitasezerewe nk’uko Amagaju byagenze.


