Amagambo ashingiye ku ivanguraruhu ashobora gutuma ategukana ikamba rya Miss DRC 2016

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe i Kinshasa, ku italiki 10 Nzeli 2016, hateganyijwe umuhango wo kuzatora nyampinga 2016, umwe mu bahatanira uyu mwanya Dorcas Dienda yavugiye mu ruhame ko umuzungu afite ubwenge kurusha umwirabura.
MISS
Abakurikiranira hafi amakuru atambuka ku mbuga nkoranyambaga bemeza ko iyi mvugo ya Dorcas Dienda ari ikosa rikomeye ry’ umwaka ndetse akaba agomba kubiryozwa.
Mu ijambo Dorcas Dienda uhatanira kuba nyambinga muri Repubulika Iharanira Demokrasi ya Congo yavugiye kuri Televiziyo y’ igihugu yagize ati: « Turabizi ko umuzungu afite ubwenge kurusha umwirabura kandi nta banga ririmo».
Nyuma yo kuvuga ayo magambo yakomerekeje benshi ndetse n’ amashusho akaza gucicikana mu bitangazamakuru, abantu batari bacye bahise bamuvanaho icyizere ndetse batangira no kumwandikira ubutumwa bumusaba gukuramo kandidatire ye.
Uyu mukobwa ufite uburanga kandi wahabwaga amahirwe yo kuzambikwa ikamba ryagenewe Nyampinga RDC 2016 ashobora kwikoraho biturutse ku magambo yavuze agatuma agawa.
Umwe mu bakomeje kumunenga n’ umuraperi w’ umunyekongo, Alesh akoresheje urukuta rwe rwa facebook yagize ati:” Ntabwo dukeneye nyampinga uzana ibitekerezo bishyigikiye ivanguraruhu (racism) , ahubwo namusabiraga kuvanywa mu irushanywa mu maguru mashya”.

Zamubandi Saido/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *