Amagambo Gen Laurent Nkunda yavugaga yatangaga icyizere cyo gufata Congo mu minsi 3

Sangiza iyi nkuru

Gen Laurent Nkunda ni umusirikare w’urugamba wagerageje guhangana na Leya ya Congo ayoboye ingabo za CNDP ariko birangira uyu musirikare urugamba rumunaniye. Imbwirwaruhame ze zari zikakaye, akavuga ijambo byumvikana ko afite imbaraga zidasanzwe yanafata Congo mu minsi mike.
Mu kiganiro Imvonimvano kuri radiyo BBC, ku wa 21 Kanama 2004, Gen Nkunda yareruye avugira kuri mikoro y’iyi radiyo ko agiye gushora intambara arwanya Leta ya Kinshasa yashinjaga kwica Abaturage we akishyiriraho iyo abaturage bishimiye.
Aha yagize ati: “Niba Leta idashoboye kurinda umutekano w’Abanyamulenge, iduteye gushaka uburyo twawirindira”.
Uyu musirikare yavugaga ibyo gutegura urugamba, ahakana ko nta gihugu na kimwe kimuri inyuma, ahakana ko nta Rwanda cyangwa u Burundi bimuri inyuma.
Ati: “Njye nta nkunga mpabwa n’u Rwanda cyangwa u Burundi, njye ndavuga nk’umunyamulenge, ngiye guhangana na Leta ya Congo”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nkunda yakomezaga agaragaza ko hari abaturage benshi bicwa na FDLR ndetse n’indi mitwe nka Mai-Mai, … kandi ko iyi mitwe yose ikorera Leta ya Kinshasa.
Ati: “Njyewe nka jenerali, ndahamya ko Abamayimayi, FDLR n’indi mitwe y’inyeshyamba bakorera mu kwaha kwa Leta ya Kinshasa, njyewe ntabwo nahuza na Leta ikomeza yohereza abantu bo kutwica”.
Aha Nkunda akomeza asobanura uburyo Leta ya Kinshasa ikunda Intara ya Kivu ariko ikibabaje ikaba idakunda abaturage bayituye b’ abakongomani bavuga Ikinyarwanda.
Ati: “Guverinoma ya Kinshasa ikunda gusa intara ya Kivu, ariko ntabwo ikunda abaturage ba Kivu, twavuga ko iyo iza kuba ibakunda iba itararetse abantu bakicwa muri buriya buryo, turabashije dushobora kwishakira uburyo twakirindira umutekano ubwacu.
Ntabwo mbona uburyo guverinoma ya Kinshasa yakunda Kivu ariko ntikunde abayituye (les Rwandophones),… Guverinoma y’i Kinshasa yavuze ko idashaka Abanyarwanda mu Burasirazuba bwa Congo, niba mukunda Congo, byari ngombwa ko hakundwa abaturage bose ndetse n’abandi bose bayituyeho. Mu gihe ibyo byose bidashobotse Imana igiye kudufasha kubona Guverinoma ikunda abaturage bayo”.
Ibi byose Gen Nkunda ntabwo byamuhiriye kuko urugamba yararutangiye arugeze hagati ruramwahagiza ndetse ku munota wa nyuma akuramo ake karenge afatwa n’abasirikare b’u Rwanda ari naho ari ubu.
nkunda_117361a
Gen Nkunda nubwo atagize icyo ageraho, ariko abagiye bakurikira imbwirwaruhame ze, yavugiraga kuri mikoro z’ibitangazamakuru mpuzamahanga ukumva aravuga ijambo rikakaye nk’umusirikare w’urugamba ku buryo bamwe bumvaga ko arafata Kongo yose mu munsi umwe ibiri cyangwa itatu, icyo yarwaniraga kikaba vuba, ariko si ko byagenze.
Mu mwaka wa 2009, ubwo Nkunda yatabwaga muri yombi n’ u Rwanda, umuvugizi wa Leta ya Congo Lambert Mende yavuze ko amahoro abonetse muri Congo, ko yari aba intambamyi ku ntambwe nyinshi zabaga zigamije amahoro muri icyo gihugu ndetse anabangamira Perezida wabo.
Gen Nkunda yatangiye urugamba avuga ko agiye gukiza Abaturage ariko ubu ashinjwa ibyaha birimo iby’intambara n’ibyibasiriye inyoko muntu, gukoresha abana mu ntambara,… By’umwihariko na Leta ya Congo ikaba imushaka.
anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *