Amagambo y’amaganya n’agahinda Col.Kaddafi yavuze habura iminsi mike ngo yicwe

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe Muammar Gaddafi yari agezwe ku buce ahigwa ngo yicwe, yavuze amagambo akubiyemo amaganya y’akagambane yakorewe mu gihe yari agejeje Libya ku iterambere.
Libya Muammar Gaddafi
Ubwo yari mu buhungiro yavuze byinshi asa n’usezera ku kuri Libya maze avuga urusobe rw’amagambo,
Aho agira ati:” Mu izina rya Allah, Nyagasani isumba byose, ku myaka 40 ndi ku buyobozi nagerageje guha abaturage inzu zo guturamo,ibitaro, amashuri,kandi igihe bari bashonje nabahaye ibyo kurya. Benghaz rwagati mu butayu nayihinduye icyatsi kibisi hazamuka ibihingwa .”
Yakomeje avuga uko yahanganye n’ibitero bitandukanye birimo ikihebe Reagan wahitanye umukobwa yirereraga ashaka no kumwica(Kaddafi) ndetse ngo anafasha abavandimwe b’Abanyafurika gushinga Afurika yunze ubumwe.
Gaddafi kandi ngo yakoze ibishoboka byose ngo yumvishe abaturage ubutegetsi bubereye rubanda ubwo ari bwo, abaha imyenda mishya, imodoka, inzu, ariko ngo ntibabuze kuvugaguzwa ko ntacyo yabakoreye imbere y’ Abanyamerika n’abandi bacuruza amahame ya kinyamwigendaho.
Yagize ati:” mwigeze mubona umunyamerika wahawe ibyumba 10 ndetse akanategurirwa ejo heza? Ukize arakize n’ukennye yarakennye ariko mwebwe mwarabibonye mukaba mukeneye n’ibirenzeho . Namaze ibyo nakoze birahagije
Uru rusobe rw’amagambo akubiyemo inkuru mpamo y’ibyo yagejeje kuri Libya, yagarutse kuri Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, avuga ko ari mu bashaka kumuhitana kandi yakabaye umuhungu we.
gaddafi-con-obama1
Bityo ngo yigarurire ubwami bwa Libya butemba amata n’ubuki abusimbuze ubwami bw’abajura ndetse n’ibisambo bya Amerika.
Gaddafi yavuze ko atifuza gupfa, ariko aramutse anapfuye ngo yifuzaga ko Imana yarinda abaturage be, ubutaka,ndetse n’abana be.
Ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko uyu mugabo mbere y’uko yicwa yasaga naho yari abizi kuko yatanze ubutumwa busa nkaho bwashyiraga Libya mu biganza by’Imana.
Col Muammar Gaddafi yavutse Taliki 7 Nyakanga 1942 yicwa taliki 20 Ukwakira 2011 aho yari amaze imyaka 40 ayoboye Libya.
Yishwe nyuma yo kuvumburwa mu buvumo iburengerazuba bw’umujyi wa Sirte yari yihishemo aza kujyanwa kwicirwa ku Karubanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *