Amagambo y’Icyongereza ku ndangamuntu nshya mu Bufaransa yateje igikuba

Sangiza iyi nkuru

“Académie Française”, ari narwo rwego rw’abashinzwe kurinda Ururimi rw’Igifaransa, yahamagariye Minisitiri w’intebe guhagarika indangamuntu y’iki gihugu kubera ko yongeweho “ibisobanuro by’Icyongereza, bavuga ko binyuranyije n’itegeko nshinga.

Ibi bije mu gihe hari n’abashinja guverinoma “guhanagura” indangamuntu y’Abafaransa.

Ikarita ndangamuntu ikoze mu buryo bw’ikoranabuhanga (The biometric ID card), yatangijwe muri Kanama 2021, ikubiyemo microchip na QR code. Ariko icyatumye urwego rushinzwe kurinda ururimi rw’Igifaransa ruhaguruka nuko buri cyiciro gifite ubusobanuro mu Cyongereza, bityo ikaba yuzuyemo amagambo nka “name”, “given name”, “date of birth”, “nationality”, “place of birth” “date of issue” n’andi.

“Ni ubuswa”, iyi ni Académie Française yamagana kurenga ku “itegeko rya Toubon” ryo mu 1994, ryagize Igifaransa ururimi rw’inyandiko z’ubuyobozi, hamwe n’ingingo ya 2 y’Itegeko Nshinga, ivuga ko “Igifaransa ari rwo rurimi rwa repubulika. ”

Bwa mbere mu mateka y’imyaka 400, Académie Française yasabye Minisitiri w’Intebe kugira icyo akora, inakangisha kujyana iki kibazo mu Nama y’igihugu, Urukiko Rukuru rw’u Bufaransa nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.

Abanyapolitike benshi batavuga rumwe n’ubutegetsi, barimo Marine Le Pen, umukandida ku mwanya wa perezida, bashimye iki gikorwa cya “Académie Française”.

Kuri tweeter yashimiye uru rwego kuba “barengera ururimi rwacu mu gihe dukomeje guterwa n’Icyongereza,” avuga ko “igihe kigeze cyo gutora perezida wishimira Igifaransa n’umuco w’Abafaransa”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *