Umwe mu bagore ba Perezida wa repubulika y’Afurika y’Epfo Jacob Zuma, Thobeka Zuma aherutse kwandika ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram amagambo adasanzwe y’urukundo akunda umugabo we Jacob Zuma yakoze ku mitima ya benshi.
Uyu mugore yatangaje ko atabashije guhisha amarangamutima ye ku mugabo we nk’uko bayaba no ku wundi wese.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2017, nibwo uyu mugore yanditse amagambo asingiza bidasanzwe asa n’akubiye mu ibaruwa yandikiye umugabo we perezida Zuma amutaka babryo adahwema kumwitaho ndetse no kugaragaza umurava mu kazi ke ka buri munsi nubwo hari abadahwema kumuharabika bamushinja ibinyoma n’ibindi bigamije gusenya umuryango wa mbere mu gihugu.
Yagize ati “niba bigushimishije, ibuka ku itariki ya 21 ubwo twahuraga bwa mbere, icyo gihe nashoboraga no kuba ndi ku rundi ruhande nko ku mucuruzi, umunyabanko n’ahandi ariko tubyihorere ni amateka.
Imitima yacu yatekerezaga ibyayo, urukundo rwacu rwabaye igihamya cyo kuba turi kumwemu mijyi itandukanye twajyanyemo, gusa mu myaka ishize yose ndacyari mu rukundo nawe.
Njya ntekereza turi kuzamuka imisozi urukundo rwacu rugashisha turwumva ndetse rusa n’urwahawe umugisha n’Imana kandi Imana yahawe ikuzo ku bw’ibyo.
Ubu uri umugabo wanjye w’ubuzima bwose mu myaka irenga 24 y’ubucuti, uri urukundo rw’ubuzima bwanjye, ndakubaha. Kimwe n’andi magambo menshi agaragaza uko Perezida Zuma yita ku muryango we ndets inshuro nyinshiakaba akunda kuba akina n’abana be cyane cyane ab’abakobwa ndetse n’abuzukuru be.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Thobeka is Zuma ni umugore ukunzwe cyane mu bagore bane b’uyu muperezida akaba ari na we baherutse gushakana mu mwaka wa 2010.
Bakeba be basigaye barimo Bongi Ngema Zuma; Nompumelelo MaNtuli Zuma ndetse Sizakele MaKhumalo Zuma.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


