Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatangaje ko mu mikino ya Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera mu Rwanda ku nshuro ya mbere kuva ku itariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025, hazaba harimo udushya tudakunze kuboneka.
Icya mbere yavuze ni uko isiganwa ryo gusiganwa n’ibihe (Time Trial), risanzwe ribera mu muhanda, ubu rizabera ahantu hafunze, nk’ahantu nk’inyubako ya BK Arena. Yavuze ko ibi bizagaragaza urwego rw’ibikorwaremezo u Rwanda rumaze kugeraho mu mikino.
Mukazayire yasobanuye ko hari ibintu bitatu bizerekana ko iri siganwa ryagenze neza: imyiteguro yakozwe, urwego rw’abasiganwa bazitabira ndetse n’abafana bazaba bahari. Yashishikarije Abanyarwanda kuzaza gushyigikira iri rushanwa, kuko bizatanga isura nziza y’igihugu kandi bigasiga inyungu zifatika ku bukungu.
Yavuze ko Abanyarwanda n’igihugu muri rusange bazungukira byinshi, cyane cyane binyuze mu bucuruzi, ubukerarugendo, ndetse no kwakira abarenga ibihumbi bitanu bazaza kureba no kwitabira iri siganwa. Yongeyeho ko inyungu zitazagarukira gusa ku mafaranga ako kanya, ahubwo no ku mahirwe y’ahazaza mu bijyanye na siporo n’ubukerarugendo.
Ku ruhande rw’abakinnyi b’u Rwanda, hazitabira abagera kuri 25, harimo abagabo, abagore ndetse n’abari munsi y’imyaka 23. Bemeza ko biteguye neza kuko bari kwitoreza i Bugesera bafite ibikoresho bigezweho. Ni ubwa mbere kandi iri siganwa rizaba ririmo n’icyiciro cy’abagore bari munsi y’imyaka 23, bikaba ari undi mwihariko w’uyu mwaka.
Mukazayire yanavuze ko u Rwanda rukomeje kuganira n’abashinzwe gutegura Formula 1, hagamijwe ko mu 2026 narwo ruzakira iri rushanwa rikomeye ku isi. Yemeza ko ibiganiro bigenda neza kandi hari icyizere ko bizagerwaho.


