Amahugurwa yo gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare yatangijwe muri RPA

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) ku bufatanye n’Umuryango wa Gen Romeo Dallaire wo kurengera abana (Romeo Dallaire Child Soldiers Initiative) batangije gahunda yo guhugura abasirikare b’u Rwanda ku gukumira kwinjiza no gukoresha abana mu gisirikare.

Gahunda yo gufungura ku mugaragaro iyi porogaramu y’inyigisho yabereye mu muhango w’itangiza ry’amahugurwa azamara ibyumweru 2 agiye guhabwa ofisiye 30 ba RDF, akazabera mu Kigo cy’Ishuri ryigisha amahoro mu Karere ka Musanze.

a1

Col Jules Rutaremara uyobora Ishuri rya gisirikare ry’amahoro (RPA) yashimangiye akamaro k’aya mahugurwa. Avuga ko agaragaza itangira ryo guhuza imikoranire hagati ya RDF n’Umuryango wa Gen Romeo Dallaire wo kurengera abana. Ubufatanye bugamije kurwanya kwinjiza no gukoresha abana mu gisirikare mu gihe cy’intambara.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Yakomeje asaba abitabiriye amahugurwa kwiga bashyizeho umwete kubera ko muribo hazavamo abarimu bazakomeza kujya bigisha abandi.

a2

Col Rutaremara yavuze ko aya mahugurwa azafasha kubaka ubushobozi bw’abasirikare ku buryo byagera no kuri buri musirikare ugiye mu butumwa.

Ushinzwe inyigisho mu Muryango wa Gen Romeo Dallaire, Darin Reeves yavuze ko itangizwa ry’aya mahugurwa ku Ngabo z’u Rwanda ari intambwe ikomeye yo kubakira ubushobozi RDF kugira ngo mu bihe biri imbere bazabe bafite ubushobozi bwo gutegura no kwigisha ku kurinda kwinjiza abana mu gisirikare no kubakoresha mu bihe by’intambara. Ikindi ni uko amahugurwa azafasha mu kubaka ubushobozi mu gukumira ko abana binjizwa mu gisirikare kurusha kurwana n’ibibazo bivuka iyo binjijwe mu gisirikare bakiri abana.

a3

Umuryango witiriwe Gen Romeo Dallaire ufite ubunararibonye mu nyigisho zijyanye n’ikumira no kurwanya gukoresha abana mu gisirikare. Ubu bumenyi nibwo baje gusangiza Ingabo z’u Rwanda ndetse muri Gicurasi 2016 impande zombi RDF n’Umuryango witiriwe Gen Romeo Dallaire basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu mahugurwa mu kurwanya kwinjiza no gukoresha abana mu gisirikare.

Src:MoD

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *