Ubusesenguzi bwâUmuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa nâAkarengane mu Rwanda (TI- Rwanda) kuri raporo yâumugenzuzi mukuru wâimari ya Leta 2016-2017, bugaragaza ko Akarere ka Burera kaza ku isonga mu Ntara yâAmajyaruguru.
Ubusesenguzi bwa TI-Rwanda burerekana ko ubuyobozi bw’aka karere  bwakoresheje amafaranga mu buryo hakekwamo kunyereza cyangwa guyacunga nabi.
Ubwo uyu muryango utegemiye kuri leta wamurikiraga Intara yâAmajyaruguru ubusesenguzi bwawo, werekanye ko muri rusange iyi ntara ifite umwihariko mu gusesagura umutungo wa Leta.
Ku kigero cyo gukoresha nabi imari ya Leta, Aka karere kakoresheje  miliyari zisaga eshanu ariko inyandiko zigaragaza uburyo yasohowe zikabura.
Akarere ka Burera gashyirwa mu majwi ku makosa menshi yagiye agaragazwa. Gusohora amafaranga menshi ariko mu buryo butanyuze mu nzira zateganyijwe, gukoresha amafaranga mu byo atateganyirijwe aho miliyari imwe yashowe mu byo itagenewe, hari kandi nâandi mafaranga yashowe mu mishinga itandukanye nka âBurera beach resortâ ku buryo butagaragazwa neza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wâAkarere ka Burera, Irangira Frank, avuga ko hari amakosa yabayeho ajyanye nâimiyoborere ariko ko bagiye kuyakosora.
Ati “Ikibazo cyabayeho cyane cyatumye akarere kagaragaza amakosa, habayeho gutanga amasoko, abayatanze ntibabikurikirana neza. Nibyo tugiye gukosora ku buryo tutazogera kugwa mu makosa yâimicungire bya hato na hato.”
Guverineri wâIntara yâAmajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, kuri mikoro zâikinyamakuru Jobcenter cyandika inkuru zâubukungu, avuga ko ibibazo byâimicungire yâimari ya Leta mu ntara bikwiye kurangira ndetse ko yifuza ko uturere twâiyi ntara twagira raporo izira icyasha kuko bishoboka.
Guverineri Gatabazi acyebura abayobozi abibutsa gucunga neza ibyâabaturage icyo ari cyo. Ati âMu byo tugomba kwitaho harimo gukoresha amafaranga icyo yateganyirijwe, kuyakoresha neza no kugaragaza uko yakoreshejwe.â
Ubusesenguzi bwa TI -Rwanda bugaragaza ibindi bibazo uruhuri mu tundi turere tugize iyi ntara. Muri ibi harimo gutinda kugeza amafaranga ya VUP kubo yagenewe, gushora imari mu mishinga ku buryo budasobanutse,ibikoresho bibitse bitagira icyo bikora bikaba byarahombeje ndetse gushora amafaranga mu mishinga idakora.
Hari kandi nâamafaranga menshi ari kuri konti zâuturere ntagezwe ku bo yagenewe nkâuko inkuru dukesha Jobcenter ibitangaza.
Â
Â


