Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV arasaba urubyiruko kugaragaza impano rufite zijyanye na Siporo ndetse rukanaziteza imbere.
Ubwo yitabiraga umunsi wahariwe siporo wa ‘Car Free Day’, mu karere ka Rulindo, kamwe mu tugize intara y’Amajyaryguru, ku wa 21 Mata 2018, Guverineri Gatabazi yabatangarije ko siporo ari nziza ku buzima, itanga amafaranga,… by’umwihariko agashishikariza urubyiruko kuyitabira.
Agira ati “Ndifuza kubona Ikipe ya Athletisme yo mu Majyaruguru itwara imidali haba mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Kugira ngo muzabigereho rubyiruko, ndabasaba kwitwara neza, kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi”.
Yakomeje abibutsa ko ‘ siporo ari ubuzima, igahuza abantu kandi igatanga amafaranga’. Ashishikariza urubyiruko kugaragaza impano rufite zijyanye na siporo no kuziteza imbere.






Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



