Kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Gashyantare 2019 mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, habereye umuhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa ikigo kigezweho kigamije ubushakashatsi no kubungabunga ingagi n’urusobe rw’ibinyabuzima byo mu Birunga, kitiriwe umunyamerikakazi Ellen DeGeneres.
Uyu muhango witabiriwe n’Abayobozi batandukanye, barimo Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, Belise Kaliza, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, Inzego z’Umutekano, abashoramari batandukanye n’abandi.

Ikigo Ellen DeGeneres kigiye kubakwa mu Kinigi mu rwego rwo gushyikira ibikorwa by’Ikigega Dian Fossey kimaze imyaka isaga mirongo itanu gikorera mu Rwanda, bijyanye no guteza imbere ubukerarugendo no kubungabunga ingagi n’urusobe rw’ibinyabuzima byo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Iki kigo kigiye kubakwa kizaba kirimo laboratwari, ibyumba by’inama, ibyo kwigishirizamo n’inzu ikubiyemo amateka ya Dian Fossey wishwe mu mwaka wa 1985. Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iki Kigo izamara imyaka ibiri, kikazuzura mu mwaka wa 2021 gitwaye miliyoni icumi z’amadolari ya Amerika kandi abarenga 1500 bakazahabwa akazi mu mirimo y’ubwubatsi bw’icyo kigo.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukererugendo mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere, Kaliza Belise yavuze ko kubaka iki Kigo kitiriwe Ellen DeGeneres atari ikimenyetso cyerekana gusa inzira nziza Igihugu kirimo mu bukerarugendo, ko ahubwo binerekana ko Igihugu cy’u Rwanda gihagaze neza mu bijyanye n’aho abanyamahanga bagana bakanahashora imari. Kalisa yavuze kandi ko ingangi n’ubukerarugendo muri rusange bitinjiriza gusa abafite Amahoteli cyangwa se abandi bafite aho bahurira na ba mukerarugendo, ko ahubwo bigira n’uruhare mu kuzamura imibereho y’Abanyarwanda baturiye Parike y’Ibirunga.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi yabwiye abaturage ko iki kigo kizabafasha muri byinshi birimo kubaha akazi ndetse n’amafaranga menshi azaturuka muri iki kigo akazabageraho. Yabasabye kuzaba abaturanyi beza b’iki kigo no kuzagira imyitwarire myiza, birinda kwangiza ibikoresho cyangwa undi mutungo w’iki kigo. Yabasabye kandi kudapfusha ubusa aya mahirwe babonye, ahubwo bakayakoresha biteza imbere.



