Gukemura amakimbirane agitangira, mbere yuko ahinduka ibyaha bijya mu bugenzacyaha ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu kiganiro Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwagiranye n’abayobozi b’inzego z’ibanze, inzego z’umutekano n’iz’ubutabera, amadini n’abandi bafatanyabikorwa bo mu Ntara y’Amajyepfo.
Icyo kiganiro cyabereye mu karere ka Gisagara kuri uyu wa 22 Nzeli 2022.
Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Isabelle Kalihangabo, yavuze ko ibibazo bishingiye ku makimbirane mu ngo no mu miryango ari byo babonye byiganje mu bibangamiye umudendezo w’abaturage. Asaba inzego zose za Leta n’abikorera ubufatanye mu kubikemura.
Kalihangabo yagize ati “Ibibazo byinshi twabonye bishingiye ku makimbirane ari mu miryango. Hari n’abandi badafite amakuru ku buryo ibibazo byabo byagiye bikemuka.”
Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa RIB aboneraho gusaba ubufatanye mu gukumira ibyaha. Amakimbirane mu baturage agakemuka hakiri kare. Yongeyeho ati: “Ni ngombwa guhanahana amakuru kugirago ibyo bibazo byose biba bikiri mbonezamubano bikemuke bitaraba ibyaha ngo bige mu bugenzacyaha.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Parfait Busabizwa, avuga ko bagiye kurushaho kwegera abaturage bakaganirizwa kugirango abafitanye amakimbirane akemuke vuba. Yagize ati “Twebwe nk’inzego z’ibanze icyo tugomba gukora ni ukurushaho kwegera abaturage, tukaganira nabo. Iyo ubonye amakimbirane mu muryango, mu ngo, ni ukwihutira kubafasha kuyakemura. Kuko iyo utinze gato hashobora kuzamo ibindi byaha. Biradusaba imbaraga. Ariko tubegere tubaganirize.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugombwa mu karere ka Gisagara, Damien Sibomona, nawe yishimiye uwo mwanzuro. Yagize ati: “Niko biri. Tugomba gukumira icyaha kitaraba. Twarabitangiye mu miryango no mu masibo, muri gahunda twise “Menya nkumenye, ubure nkubazwe”. Twifashisha kandi n’inararibonye zo mu midugudu n’inshuti z’umuryango. Izo Gahunda ziri kugabanya amakimbirane.”
Gukumira ibyaha bitaraba ni unwanzuro kandi wakiriwe neza na ImnaculĂ©e Muhimpundu, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Muhambara mu karere ka Nyaruguru. Kuri telefone igendanwa yagize ati: “Ni ko bigomba kugenda. Tuzakora ubukangurambaga tubwire abaturage ko hari ibihano ku muntu ukora ibyaha. Tubwire umugabo cyangwa umugore ko iyo afunzwe, urugo ruhahombera, abana bakadindira. Akenshi ibyaha biterwa no kudasobanukirwa amategeko.”
Iyi gahunda RIB yatangiye mu turere dutandukanye tw’Igihugu ifite insanganyamatsiko igira iti: “Guhabwa serivisi inoze ni uburenganzira bwawe: Turwanye ruswa n’akarengane.”
Igamije gusobanurira abaturage serivisi zitangwa na RIB, kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage no gukomeza ubufatanye mu itangwa rya servisi inoze, izira ruswa n’akarengane.
Mu Ntara y’Amajyepfo, ikiganiro nk’icyo cyatanzwe no mu turere twa Nyanza, Huye na Muhanga.





