Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa Muhanga, mu cyumweru gishize bwashyikirijwe dosiye y’umukobwa wari utwite ushinjwa guta umwana mu musarani mu gihe we avuga ko yagiye kwituma akumva umwana yituye mu musarani.
Ni umukobwa w’imyaka 25 y’amavuko ukekwaho icyaha cyo kwikuramo inda ku bushake, yaba yarakoze ku itariki ya 4 Ukuboza 2021, mu Mudugudu wa Nyanza Akagali ka Remera, Umurenge wa Kiyumba, Akarere ka Muhanga, Intara y’Amajyepfo.
Bivugwa ko aha yari yarahatashye nyuma yo gutererwa inda mu Mujyi wa Kigali aho yari asigaye aba.
Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko mu gihe nyina w’ukekwa yari avuye kuguza amafaranga ngo azabone uko umufasha agiye kubyara, yageze mu rugo agasanga ukekwa atari mu cyumba cye, asohotse asanga ahagaze iruhande rw’umusarani ari gutitira, amurebye abona inda yabaye nto kandi yarabonaga ikuze, ahita akeka ko yaba yayivanyemo, aratabaza abaturanyi baraza babona uruhinja mu musarani.
Ukekwa akaba avuga ko ngo yashatse kujya mu musarani agaruka mu nzu, yumva mu nda hari kumurya asubirayo arikanira yumva umwana yituyemo.
Bivugwa ko yari yaranze kujya kwipimisha, kandi yavugaga ko inda ye yari imaze amezi 4, ariko abamubonaga bakaba barabonaga ko ikuze ngo yari yagejeje igihe cyo kubyara.
Aramutse ahamwe n’icyaha cyo kwikuramo inda ku bushake, ukekwa yahanishwa igifungo cy’imyaka 3 n’ihazabu ingana n’ibihumbi magana abiri y’u Rwanda, nk’uko biteganywa n’ ingingo ya 123 y’Itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.


