Amakamyo asaga 50 yo muri Kenya yangiwe kwinjira mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Amakamyo asaga 50 yo muri Kenya yikoreye ibicuruzwa, abashoferi n’abatandiboyi bayo yaheze ku Mupaka wa Mirama Hills ku ruhande rwa Uganda nyuma yo kwangirwa kwinjira Kagitumba ku ruhande rw’u Rwanda.

Benshi mu bashoferi bavuga ko bamaze ibyumweru hagati ya bibiri na bitatu ku Mupaka wa Mirama nyuma yo kwangirwa kwinjira mu Rwanda.

Aba bashoferi baganiriye na The Independent bavuga ko bashyizweho amananiza bigatuma batinjira mu Rwanda. Umwe muri aba bashoferi, Umar Jamal ati “ Ubuyobozi bw’u Rwanda buradusaba ibintu bigoye ngo twinjire. Badusabye guhinduranya amakamyo yacu n’abashoferi bo mu Rwanda bari i Nyagatare ngo bayajyane aho ajya ndetse baranaducunga cyane ku bijyanye na Coronavirus.”

Mugenzi we, Karim Bagaaga, we avuga ko “ Imodoka zagiye zihabwa abashoferi bo mu Rwanda zagiye zikora impanuka mu gihe izamaze kwambuka nazo zisabwa gukendera ku muvuduko udasanzwe.”

Ibi nk’uko Bagaaga abivuga, byatumye “ Abakoresha babo babasaba ko batazajya baha amakamyo abashoferi bagenzi babo bo mu Rwanda. Undi mushoferi. Abdullah Yase na we yavuze ko bahuye n’imbogamizi kuko babujijwe kwambuka.

Umar Ali Muhamed avuga ko “ Basuzumwe Coronavirus ku Mupaka wa Malaba ubwo binjiraga muri Uganda kandi ko abari baranduye, bahise bafatwa.”

George Bakunda, Umuyobozi mu Karere ka Ntungamo avuga ko “Ibi byatewe n’amabwiriza yashyizweho n’u Rwanda gusa ngo bari mu biganiro kuri iki kibazo ngo gishakirwa umuti.” Uyu muyobozi ariko ntiatangaje abo arimo kuganira nabo ngo iki kibazo gikemuke.

Milton Rahuka, Umuyobozi wa za gasutamo mu Burengerazuba bw’amajyepfo ya Uganda, avuga ko ibibazo by’aya makamyo byaturutse ku ngamba u Rwanda rwashyizeho hirindwa ikwirakwizwa rya Coronavirus.

Izi ngamba zafashwe n’u Rwanda zijujutiwe n’abashoferi bo muri Tanzania basa n’abakoze imyigaragambyo ahitwa Benako. Gusa u Rwanda ruri mu biganiro na Tanzania kuri iki kibazo ndetse umuti uri buvugutwe wakemura n’iki cy’aya makamyo yo muri kenya.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Amakamyo asaga 50 yo muri Kenya yangiwe kwinjira mu Rwanda
    None se munyamakuru Fred: mbere yo kwandika iyi nkuru wabanjye kumenya nimba koko hari imodoka (track/camion) yakoze impanuka k’uruhande rw’u Rwanda? Nizere ko utari mushyisha rugamba.

  2. Amakamyo asaga 50 yo muri Kenya yangiwe kwinjira mu Rwanda
    None se munyamakuru Fred: mbere yo kwandika iyi nkuru wabanjye kumenya nimba koko hari imodoka (track/camion) yakoze impanuka k’uruhande rw’u Rwanda? Nizere ko utari mushyisha rugamba.

  3. Amakamyo asaga 50 yo muri Kenya yangiwe kwinjira mu Rwanda
    tweduheze Tanzania nibacyemure ibibazo

  4. Amakamyo asaga 50 yo muri Kenya yangiwe kwinjira mu Rwanda
    tweduheze Tanzania nibacyemure ibibazo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *